Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasabwe aranakobwa mu birori byabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, kuri Intare Conference Arena, habereye umuhango wo gusaba no gukwa Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie wasabwe n'umukunzi we, Michael Tesfay.
Mu masaha ashyira Saa
Tanu z'amanywa, nibwo umuryango wa Tesfay wari utangiye imisango y'ubukwe
aho basabye umugeni mu muryango wa Kamali (Umuryango wa Miss Nishimwe Naomie)
mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Ni umuhango witabiriwe
witabiriwe n'abandi bakobwa babaye ba Nyampinga barimo Miss Jolly Mutesi, Miss
Nshuti Divine Muheto n'abandi bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss
Rwanda.
Naomie, yasohowe na Ruti
Joel, Itorero Intayoberana na NEP DJs basusurutsa abitabiriye ibirori. Miss
Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda ryatanzwe mu 2022 ari mu
bambariye abageni.
Nyuma y’umuhango wo
gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y’Imana muri ‘Women
Foundation Ministries’ Kimihurura mbere y’uko abatumiwe bajya kwakirirwa ku
Intare Arena i Rusororo.
Miss Naomie yari yasezeranye
imbere y’amategeko na Michael Tesfay kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.
Muri Mutarama 2024 nibwo
yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.
Inkuru y’urukundo rw’aba
bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022. Kuva icyo gihe
yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi, mu ngendo
zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.
Miss Naomie yasabwe ndetse anakobwa n'umukunzi we, Michael Tesfay
Byari ibyishimo gusa gusa ku mpande zombi
Abakobwa bambariye umugeni
Nyirasenge wa Miss Naomie ni nawe wamubereye 'Marraine'
Ubwo umukwe yari ategereje umugeni we n'akanyamuneza kenshi ku maso
Aha umugeni yari ahageze azanwe na musaza we
Naomie ni uko byarangiye bamuhaye umuryango wa Tesfay
Ababyeyi ba Naomie bashimiwe
Ababyeyi ba Tesfay na bo bashimiwe
Abavandimwe ba Naomie bahawe impano
Miss Nshuti Muheto ari mu bambariye umugeni
Miss Naomie yahaye impano Miss Mutesi Jolly
Umuranga akaba na mukuru wa Naomie, Kathia Kamali n'umukunzi we bari bambariye umukwe n'umugeni
TANGA IGITECYEREZO