Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yahishuye ko umwaka wa 2024 wari umwaka mwiza kuri we, cyane ko ari na wo yashyingiranwemo na Uwicyeza Pamella ndetse anyomoza ibimaze iminsi bivugwa ko bibarutse imfura yabo.
Nyuma y'umwaka umwe aba
bombi bashinze urugo, The Ben yavuze ko yungutse byinshi bishya, aho
yaryohewe n'urukundo ariko na none akiga isomo rikomeye ryo kwihangana.
Ati"Nibwo bwa
mbere nari maze umwaka mbana n'umuntu tutavukanye, tutareranwe, aho ugomba
kumenyera ibintu bimwe na bimwe, hari ibyo ugomba kwiyima kuko ntabwo uba ukiri
uwawe ngo wigenge cyane."
Yakomeje agira ati:
"Ni umwaka urimo inararibonye nziza ariko ni umwaka n'ubundi w'urugendo
navuga ko rwuzuyemo urukundo, kwihangana ndetse no gusobanukirwa ko buri umwe
ku wundi ari urutugu rw'undi yegamaho mu gihe bitoroshye."
The Ben yabwiye RBA ko
nyuma y'indagagaciro hazaho ibyo buri wese akunda rimwe na rimwe usanga
bihinduka iyo umuntu yashinze urugo, atanga urugero ko mbere yashoboraga gutaha
saa Cyenda z'ijoro ariko nyuma yo kubana na Pamella bikaza guhinduka bitewe
n'inshingano nshya yari agize.
Yavuze ko kwifashisha
Pamella mu ndirimbo ze bimworohera cyane kuko ari umugore we kandi abantu
bakaba basanzwe bamwishimira.
Ati: "Ukuri ni uko
iyo dukoranye biba byiza, abantu barabikunda, ni umuntu abantu bakunda, ni
umuntu ufite igikundiro cy'Imana. Rero iyo duhuje tugashyira amaboko hamwe,
dukora ikintu cyiza abantu bishimira."
Abajijwe niba igihe
kizagera na Pamella agatangira kumvikana aririmba, The Ben yasubije ko
atekereza ko impano ye mu kuririmba idahagije, gusa ahishura ko abikunda ndetse
agira 'ugutwi kwiza cyane k'umuziki.'
The Ben yaboneyeho no
kunyomoza abamaze iminsi bahwihwisa ko ba baribarutse nyuma y'uko ashyize hanze
amashusho y'indirimbo yise 'True Love' agaragaramo umugore we atwite inda
y'imvutsi.
Ati: "Oya uko si
ukuri. Nibyo rwose turitegura (kwibaruka), ariko ntabwo isaha iragera
turacyafitemo agahe sinzi n'ahantu byaturutse."
Ibi The Ben yabitangaje
nyuma y'iminsi ibiri ashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we yise 'True
Love,' aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na
John Elarts.
Iyi ni indirimbo ya
kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya ‘Ni Forever’ yamukoreye
nyuma yo kurushinga.
The Ben yasezeranye
imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari
bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo
bakemeranya kubana.
Nyuma y’ibi birori, ku wa
15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora
ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.
The Ben yagaragaje ko
agiye kwibaruka imfura, mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya
gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo yise ’The
New Year Groove’ byitezwe ko azanamurika album ye nshya ikaba iya gatatu akoze
kuva yatangira umuzika.
Ni igitaramo avuga ko
kizaba ari umwihariko kuko azagaragara aririmbana na buri muhanzi wese
bakoranye indirimbo, ndetse hakaba hari n'abahanzi byitezwe ko bazatungurana ku
rubyiniro.
Ati: "Icyo nabwira
abantu, bitegure bihagije inkweto ndende bazisige mu rugo."
The Ben yavuze ko mu
gitaramo cye mu bashobora kucyitabira harimo na Diamond. Ati: "Ni
igitaramo kinini kurusha album. Ni igisobanuro gikomeye cy'aho umuziki
Nyarwanda ugeze. Na Diamond turi kuganira, ejo tuzaba twamenye aho bigana.''
Kugeza ubu amatike yo
kwinjira mu gitaramo cye ari ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5 000 Frw naho
iya menshi ikagura miliyoni 1,5 Frw.
The Ben avuga ko mu mwaka
utaha azarushaho guha abakunzi be ibyishimo binyuze mu bihangano byiza. Ati:
"Umwaka wa 2025, twiyemeje kurushaho kwagura umuziki. Tuzakora ibintu
byiza kurenzaho.''
The Ben yatangaje ko mu mwaka amaranye mu rugo na Pamella yize byinshi birimo no kwihangana
Baritegura kwibaruka nyuma y'umwaka umwe barushinze
TANGA IGITECYEREZO