Umuhanzi w’icyamamare,Post Malone yagaragaje urukundo n’ishimwe rikomeye kuri Beyoncé, ashimangira ko uyu muhanzikazi afite imikorere myiza ndetse n’ubuhanga buhebuje.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Post Malone yashimye cyane amahirwe yabonye yo gukorana na Beyoncé ndetse no kuba yarahawe umwanya wo gukorera muri Houston.
Ati“Murakoze cyane Beyoncé ku bw’amahirwe yo kunyemerera muri Houston, ndetse no kuri iyi ndirimbo yawe nziza. Nanone ndagushimira ku bwo gusangiza isi ubuhanga bwawe n’ubugeni bwawe bwiza. Ndagukunda.”
Aya magambo yagaragaje uburyo Post Malone afata Beyoncé nk’umuhanzi ukomeye udasanzwe, kandi ukwiye kubahwa. Yasobanuye uburyo uyu muhanzikazi ashyira imbere ubufatanye mu muziki, bigatuma asangiza isi ibihangano bye byiza bifasha abantu benshi.
By’umwihariko, aya magambo yaturutse ku ndirimbo bari baririmbanye mu mukino wa NFL (National Football League), ikintu cyashimishije cyane abafana babo.
Ibi kandi ni urugero rwiza ku bumwe hagati y’abahanzi, bikanashimangira uburyo ubufatanye mu ruganda rw’umuziki bugira akamaro gakomeye. Abakurikiranira hafi umuziki bishimira kubona abahanzi b’ibyamamare barangwa n’icyubahiro ndetse n’urukundo bifatanye no gusangira amahirwe mu kazi kabo ka buri munsi.
Nubwo kenshi abahanzi bafatanya mu kazi, biragoye kubona umwe ashimira undi ku mugaragaro mu buryo bunoze kandi bwuzuye ibyishimo nk’uko Post Malone yabikoze kuri Beyoncé. Ibi bigaragaza ko urukundo, ubufatanye, n’imico myiza bidakwiye kuba mu muziki gusa, ahubwo bikwiye kugera ku buzima bwa buri wese.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO