Urutonde rw'indirimbo 5 z'abahanzi bo muri Uganda zarebwe cyane kurusha izindi kuri YouTube mu mwaka wa 2024 rwakozwe na radio yitwa Galaxy FM.
Umwaka wa 2024 waranzwe n’indirimbo nyinshi zikunzwe mu muziki wa Uganda, ndetse zirebwa cyane n’abakunzi bawo.
Dore zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane mu 2024, ziturutse ku rutonde rwakozwe Galaxy FM:
1. Hoozambe
Indirimbo Hoozambe yasohotse mu kwezi kwa Kamena,yahesheje agaciro Mudra D Viral na D Star no kwinjira mu mitima ya benshi. Yafashwe nk’indirimbo ikomeye mu mwaka wa 2024, ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga Miliyoni 9.7 kuri YouTube.
2. Love Commissioner
Love Commissioner ni indirimbo ya David Lutalo na Rema Namakula, yasohotse muri Gicurasi 2024. Iyi ndirimbo yashimishije abakunzi benshi b’umuziki wa Uganda ndetse no hanze yayo, ikaba ifite abarenga miliyoni 5 bayirebye.
3. Masavu
Azawi ashyize ahagaragara indirimbo ye Masavu muri Mata 2024, yaciye agahigo ko kugera kuri Miliyoni 3.9 z’abayirebye. Iyi ndirimbo yatumye Azawi yongera imbaraga mu muziki wa Uganda.
4. It’s Okay
It’s Okay indirimbo yasohotse muri Gashyantare 2024, ni iya Acid Vokoz.Ikomeje kugenda ikundwa cyane. Yafashwe nk’ihuriro ry’ibyishimo bya benshi aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 3.6.
5. Wakikula
Sheebah yatunguye benshi n’indirimbo ye Wakikula nayo yasohotse muri Gashyantare, ni imwe mu zamamaye mu mwaka wa 2024, aho yarebwe n’abantu basaga miliyoni 3.2 M.
D Star
Mudra D Viral, indirimbo Hozaambe yarabiciye biracika mu mpeshyi y'uyu mwaka
Sheebah uherutse kwibaruka imfura ye
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO