Nk'uko uwunganira Angelina Jolie mu mategeko yabitangaje, aba bombi batandukanye mu mategeko nyuma y’imyaka 8 batse gatanya.
Nubwo bemeje gutandukana gusa ngo ku bijyanye n’imitungo bari bafitanye harimo na Chateau iba mu Bufaransa bafatanyije ntibirarangira.
Aba bombi bahuye bwa mbere mu 2005 mu ifatwa ry’amashusho ya filime Mr,and Mrs Smith, basezeranye kubana mu 2014. Nyuma y’imyaka ibiri bamaranye, Jolie w’imyaka 49 yashyikirije urukiko inyandiko isaba gatanya, avuga ko batagishoboye kumvikana kubera amakimbirane.
Nyuma yaho, bahise batangira urugamba rwo kugabana uburenganzira bwo kurera abana babo. Mu 2021, urukiko rwabahaye uburenganzira bungana bwo kurera abana.
Jolie na Pitt bafitanye abana batandatu: Maddox w’imyaka 22, Pax w’imyaka 20, Zahara w’imyaka 19, Shiloh w’imyaka 17 na mapasa Vivienne na Knox b'imyaka 16.
Umwe mu bana babo yahisemo guhindura amazina ye bakuraho irya se Pitt nyuma yo gutandukana kw'ababyeyi babo, ibintu uyu mugabo yavuze ko bikorwa na Angelina Jolie aho anamushinja kumwangisha abana be.
Ubu Brand Pitt afite umukunzi mushya Ines de Ramon w'imyaka 34 bamaranye imyaka ibiri mu munyega w'urukundo.
Aline Rangira Mwihoreze
TANGA IGITECYEREZO