Kigali

Loni iranyomoza amakuru yatangajwe na Israel

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/12/2024 11:26
0


Umuyobozi wa Loni ushinzwe imfashanyo muri Yemen yanyomoje ibyavuzwe na Israel ko ikibuga cy’indege cya Sanaa cyakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare.



Julien Harneis wari uri ku kibuga cy’indege ubwo cyagabwagaho ibitero, yavuze ko ari ahantu hifashishwa mu bikorwa bya gisivile gusa.

Israel yavugaga ko ibitero byayo byibasiye ibikorwa bya gisirikare bikekwa ko byifashishwaga n’inyeshyamba za Houthi mu kwinjiza intwaro za Iran no kwakira abayobozi bakomeye b'icyo gihugu.


Harneis yavuze ko ikibuga cy’indege cya Sanaa ari ahantu hifashishwa na Loni, Umuryango Mpuzamahanga w’Umusaraba Utukura, n'ibindi bikorwa by'abasivili, harimo indege za gisivile. 

"Abari mu ntambara bafite inshingano yo kwirinda kwibasira ibikorwa by’abasivili," Harneis yabitangarije itangazamakuru akoresheje ikoranabuhanga ry'amashusho.

Yakomeje avuga ko ubwo ibyo bitero byabaga, indege yuzuye abagenzi yari igeze hafi yo kugwa, ibintu byatumye abagize itsinda rya Loni bajyanwa mu modoka zirinda amasasu. Harneis yemeje ko umukozi umwe wa Loni yakomeretse cyane mu bitero byibasiye ibikorwa by’itumanaho.

Yakomeje asobanura ko ikibuga cy’indege cya Sanaa ari ingenzi cyane mu kugeza imfashanyo ku baturage baYemen, aho Loni ivuga ko ari yo nkuru mbi cyane mu rwego rw’imfashanyo ku isi, abaturage barenga miliyoni 24 bakeneye ubufasha.

Src: Palestine Chronicle & France24

Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND