Sr Karola Mukamazimpaka, umunyarwandakazi wa mbere winjiye mu muryango w'Ababikira b'Ababernardine, yitabye Imana ku wa 23 Ukuboza 2024.
Sr Karola Mukamazimpaka yabaye umuntu w'ingenzi mu muryango w'Ababikira b'Ababernardine, aho nyuma yo kwinjira muri uwo muryango, yatanze ubuzima bwe mu butumwa bwo gukorera Imana no gufasha abakene, n'ibikorwa by'ubugiraneza mu gihugu cyose nk'uko tubicyesha Kinyamateka.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumusabira, uteganyijwe kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, urabera i Kigali mu rugo rukuru rw'Ababernardine, aho benshi bazifatanya n’umuryango w’Ababikira mu kubaha no kwibuka ubuzima bwiza bwa Sr Karola Mukamazimpaka.
Abantu batandukanye barimo abayoboke b’idini, abavandimwe, inshuti n'abakozi ba Kiliziya mu Rwanda, baritabira uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, mukongera kwibuka ibikorwa byiza byaranze ubuzima bwe. Ibi ni umwanya wo gusabira Sr Karola Mukamazimpaka.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO