Kigali

Kibeho: Yubile y'Impurirane y'abana mu Rwanda yitabiriwe n'abana basaga 7,000

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/12/2024 12:38
0


Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, muri Diyosezi ya Gikongoro, hari guhimbarzwa Yubile y'Impurirane y'Abana i Kibeho. Ni yubile y'ikirenga, yatumiwemo abana baturutse mu Diyosezi zose za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aho abana basaga 7,000 baje kwifatanya muri iki gikorwa cy'ubumwe no gusabira igihugu.



Yubile y'Impurirane y'Abana igamije gukomeza guha agaciro abana bo mu Rwanda, bashishikarizwa gukura mu buryo bwa roho no kurangwa n'indangagaciro nziza. 

Ni igikorwa cyibanda ku gutanga ubutumwa bw'ubwiyunge, gusabira igihugu n'abana, ndetse no gukangurira abana kubaka u Rwanda ruzira amakimbirane.

Mu bijyanye n'uyu munsi, hitezwe guhindura imyumvire no gutanga ikizere ku bana bose, haba mu rwego rw'ubuzima bwa roho, uburenganzira bw'abana, ndetse no mu gushyira imbere iterambere rirambye nk'uko bitangazwa na Pacis Tv.

Kibeho, aho ibi bikorwa byabereye, ni ahantu hazwi na benshi kubera amateka akomeye ajyanye n'imigisha n'ubutumwa bwiza bwahabereye, igihe Umubyeyi Bikiramariya yasuraga u Rwanda.


Muri iyi yubile, abepisikopi bo mu Rwanda, abihayimana bo mu gihugu ndetse na Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda nibo bashyitsi bakuru bitabiriye iki gikorwa i Kibeho.


Abepisikopi bo mu Rwanda, Abihayimana b'ababikira, ndetse na Arikiyesipikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda bitabiriye iki gikorwa


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND