Umunsi wa Boxing Day wasize abakunzi ba ruhago bishimye cyangwa batishimye bitewe n’ibyo amakipe yabo yabashije kugeraho. Hari imikino ikomeye yahuje amakipe akomeye muri Premier League, kandi yagaragayemo ibitego by’akataraboneka.
Chelsea 1-2 Fulham
Ku kibuga cya Stamford Bridge, Chelsea yahuye n’akaga imbere ya Fulham mu mukino waranzwe no guhangana gukomeye.
Chelsea ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 16, igitego cyatsinzwe
na Cole Palmer ku mupira mwiza yahawe na Levi Colwil. Iki gitego cyazamuye icyizere
mu bafana ba Chelsea.
Gusa ibyishimo ntibyatinze kuko Fulham yaje kwishyura ku munota wa 82, igitego cya Harry Wilson, cyaje kugarura umukino mu buryo buteye amatsiko.
Mu minota y’inyongera, Fulham yahise
ishimangira intsinzi ku gitego cya Rodrigo Muniz ku munota wa 90+5, umukino
urangira ari 2-1. Iyi ntsinzi yahise izamura amanota ya Fulham agera kuri 26,
mu gihe Chelsea yagumye ku manota 36.
Newcastle
United 3-0 Aston Villa
Ku kibuga cya St. James’ Park, Newcastle United yerekanye imbaraga mu mukino wayihuje na Aston Villa. Anthony Gordon yafunguye amazamu ku munota wa 2, mu gihe Alexander Isaak yaje gushimangira intsinzi ku munota wa 59.
N’ubwo Bruno Guimarães yabuze penaliti
ku munota wa 81, Newcastle ntiyacitse intege kuko ku munota wa 90+1, Joelinton
yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi.
Aston Villa ntiyorohewe muri uyu
mukino kuko umukinnyi wayo John Duran yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 32,
bituma basigara ari 10. Newcastle yahise igira amanota 29, mu gihe Aston Villa
yo yagumye ku manota 28.
Nottingham
Forest 1-0 Tottenham
Ku kibuga cya City Ground,
Nottingham Forest yatsinze Tottenham igitego kimwe cyatsinzwe na Anthony Elanga
ku munota wa 28. N’ubwo Tottenham yakoze ibishoboka byose ngo igaruke mu
mukino, ba myugariro ba Nottingham bakoze akazi gakomeye, umukino urangira ari
intsinzi y’igitego 1-0.
Umunsi wa Boxing Day wahaye abakunzi b’imikino byinshi byo kuganiraho, ahanini bitewe n’ibyabereye ku kibuga cya Stamford Bridge na St. James’ Park.
Chelsea yananiwe kwikura mu nzara za Fulham
Newcastle United yihanangirije Aston Villa
TANGA IGITECYEREZO