Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Sudani y'Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), yasuwe na Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma itegura kuzakina na Sudani y'Epfo mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma rya CHAN 2024 uzaba kuwa Gatandatu Saa kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro.
Nyuma y'iyi myitozo, abakinnyi b'Amavubi basuwe na Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire ari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe ndetse n'abayobozi n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bari barangajwe imbere na Perezida waryo Munyantwari Alphonse.
Babaganirije ku bijyanye n'umukino w'ejo ndetse banasaba kwitwara neza bagashimisha Abanyarwanda.
Amavubi yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y'Epfo ibitego 3-2 ndetse yamaze no gusezererwa mu gushaka itike ya CHAN 2024 nyuma yuko Sudani yo yatsinze imikino yayo ibiri yakinnyemo na Ethiopia ndetse ni na yo ihabwa amahirwe menshi yo kuba yakweguna iyi tike imwe yari ihataniwe n'ibihugu 5.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye Amavubi
Abarimo Minisitiri wa Siporo baganira n'umutoza w'Amavubi, Jimmy Mulisa
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Sudani y'Epfo
TANGA IGITECYEREZO