Kigali

NBA: Imikino ine yasojwe ku isegonda rya nyuma - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/12/2024 14:25
0


Byari umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu muri NBA, aho amakipe nka Portland Triqal Brazers, Miami Heat, Detroit Pistons na Washington Wizards zabonye intsinzi mu masegonda ya nyuma ngo umukino urangire.



Imikino ya NBA yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Byari umuriro ubwo imikino ine yasobanutse mu masegonda ya nyuma. Amanota y’ingenzi yatsinzwe mu buryo butangaje, buri amakipe yatsinze ataha yishyimye.

Scoot Henderson Atungura Utah Jazz mu Masegonda 0.1


Muri Portland, Scoot Henderson yafashije Portiland Trail Blazers gutsinda Utah Jazz amanota 122-120, atsinda "step-back jumper" y’amateka hasigaye amasegonda 0.1 gusa.

Tyler Herro Atabara Miami Heat


I Miami, Tyler Herro yafashije Miami Heat gutsinda Orlando Magic amanota 89-88 akoresheje umupira wa nyuma yatereye muri metero 4.5 (15-footer) hasigaye amasegonda 0.5. 

Nubwo Orlando Magic bagize amahirwe yo gukosora ibyavuye mu mukino, Jalen Suggs yagerageje umupira wa metero 3, ariko isaya yemeza ko umupira winjiye mu ipaniye iminota yo gukina yarangiye.

Detroit Pistons ibona intsinzi idasanzwe.


Ikipe ya Detroit Pistons yakoze ibitangaza ubwo Jaden Ivey yatsindaga amanota atatu anakorewe ikosa hasigaye amasegonda 3.1, batsinda Sacramento Kings amanota 114-113. Pistons bari basigaye inyuma n’amanota 10 mu minota itatu ya nyuma, ariko bahindura ibihe mu buryo bw’ubuhanga.

Jordan Poole Arokora Washington Wizards


Jordan Poole yafashije Washington Wizards gutsinda Charlotte Hornets amanota 113-110, atsinda amanota atatu y’ubuhanga hasigaye amasegonda 8.7. Nubwo Wizards bari barushijwe amanota 21 mu gice cya mbere, bakoresheje imbaraga nyinshi, batsinda umukino wa gatanu muri uyu mwaka.

Uretse iyo mikino amakipe yatsinze mu minota ya nyuma, mu yindi mikino yakinwe muri NBAOklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers amanota 120-114, Shai Gilgeous-Alexander yigaragaza  atsinda amanota 45. Memphis Grizzlies batsinze Toronto Raptors amanota 155-126, aya akaba ari yo manota menshi mu mateka y’iyi kipe.

Atlanta Hawks yatsinze Chicago Bulls amanota 141-133, Jalen Johnson yandika amateka mashya n’amanota 30 mu mukino umwe. Houston Rockets batsinze New Orleans Pelicans amanota 128-111, Jalen Green yihariye umukino n’amanota 30. Brooklyn Nets batsinze Milwaukee Bucks amanota 111-105, Cameron Johnson afasha ikipe ye n’amanota 29.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND