Kigali

Manchester City yanganyije na Everton ikomeza gutungurwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/12/2024 16:57
0


Mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Bwongereza, Manchester City yari yakiriye Everton ku kibuga cyayo Etihad Stadium, ariko ntiyahiriwe kuko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.



Manchester City yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 14, binyuze ku gitego cy’umukinnyi w'umuhanga Bernardo Silva. Nyuma yo kugorwa no guhuza umukino mu minota ya mbere, Everton yagarutse mu mukino ndetse ku munota wa 36, Iliman Ndiaye yishyurira ikipe ye, atsinda igitego cyiza.

Uyu mukino wakomeje kugaragaramo ubukana n’ishyaka ryo gutsinda ku mpande zombi, ariko Manchester City yakomeje kugorwa no gushakira umuti ibihe bibi iri kunyuramo. Ibyo byagaragaye neza ku munota wa 53, ubwo rutahizamu wayo w’ikimenyabose, Erling Haaland, yarase penaliti ikomeye, ibintu byatumye abakinnyi ba Manchester City bacika intege.

N’ubwo yagerageje uburyo bwinshi bwo gushaka igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye, Manchester City yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye. Ku ruhande rwa Everton, iyi kipe yitwaye neza cyane mu bwugarizi inagaba ibitero byo gutungura bikunze kugabwa na Ndiaye.

Nyuma yo kunganya, Manchester City yahise igira amanota 28 ku rutonde rwa shampiyona, bikomeza gushyira igitutu kuri Pep Guardiola n’abakinnyi be. 

Iyi kipe imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 14 iheruka, ibintu bikomeje kugaragaza ibibazo bikomeye mu guhuza ikipe no kubona umusaruro. Everton yo yongeyeho inota rimwe, igira amanota 17, ikomeza gushaka uko yakwivana mu murongo w’icyizere cyo gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wasize ibibazo bikomeye ku ruhande rwa Manchester City, cyane cyane ku buryo bwo gukoresha neza amahirwe. Ikibazo cy’ibihe bibi by’ikipe gikomeje kuba ihurizo rikomeye ku mutoza Guardiola, mu gihe abafana bayo bakomeje kwibaza niba ikipe yabo izashobora guhatana ku gikombe cya shampiyona uyu mwaka.

 

Man City yanganyije na Everton, intsinzi zikomeza kubura

Eeling Haaland yananiwe gutsinda penaliti yari gutannga intsinzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND