Abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kugaragaza ubudasa bwabo mu guhuriza hamwe ibikorwa by'umuziki bitandukanye, ibintu byashimangiwe cyane na Ayra Starr, Tiwa Savage na Ayo Maff ubwo basusurutsaga abari bitabiriye Flytime Festival muri Lagos, Nigeria.
Ubufatanye bw'aba bahanzi, Ayra Starr na Ayo Maff, bwasusurukije abakunzi b'umuziki mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Flytime Festival i Lagos, aho basusurukije abakunzi babo mu ndirimbo yabo nshya yitwa "Are You There?"
Ibyishimo byari byinshi mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2024 ubwo aba bahanzi bombi bakomeye, Ayra Starr na Ayo Maff, berekanye indirimbo yabo nshya ku mugaragaro mu gitaramo cy'ubukombe.
Ayra Starr, umunyamuziki uri gukundwa cyane ndetse ukomeje guhesha ishema Afurika, yabanje ku rubyiniro, aherekejwe na Ayo Maff, maze bombi basusurutsa abakunzi b'umuziki bashaka indirimbo zigezweho.
"Are You There?" ni indirimbo yabo bombi, ariko yari itarashyirwa hanze, bikaba byari bishya ku bafana bari bitabiriye iki gitaramo, bahereye ku minota ya mbere.
Indirimbo "Are You There?" ikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kw'isoko ry'umuziki, aho abahanzi batangaje ko biteguye kuyishyira hanze vuba. Abafana bari bashimishijwe cyane n'uburyo iyi ndirimbo yagiye inogera imitima yabo, aho bayiyamamazaga cyane, bakishimira umudiho wayo uryoheye amatwi.
Ntibyari ibyo gusa ku rubyiniro rwa Flytime Festival, kuko Ayra Starr na Tiwa Savage, abahanzi bamaze kuzamura umuziki w'Afurika ku rwego mpuzamahanga, bafatanyije mu buryo bw'ubuhanzi bwuzuyemo akanyamuneza, baririmba indirimbo yabo bakoranye na Young Jonn yitwa "Stamina". Abahanzi bombi byagaragaraga ko bari mu mwuka mwiza, kandi abakunzi b'umuziki barushijeho kubyishimira bashyigikira ibirori.
Ayra Starr, umwe mu bahanzi bakomeye bari kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, yakomeje kwishimira uburyo abafana bamwakiranye neza, bakanyurwa n’indirimbo ze zamenyekanye nka "Commas," "Rhythm and Blues," "Ngozi," n’izindi. Yagaragaje ko igitaramo cya Flytime Festival ari kimwe mu bihe by'agaciro, byuzuye ibyishimo ndetse n’ubuhanga.
Ku rundi ruhande, Ayo Maff, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ruhando rw'umuziki wa Nigeria, yigaruriye imitima y'abakunzi b'umuziki kubera imikorere ye iryoheye amatwi. Tiwa Savage, umaze imyaka myinshi mu muziki, na we yashimangiye ubufatanye bukomeye mu muziki na Ayra Starr, ndetse na Rema na Crayon, bakoranye indirimbo "Ngozi,"byatumye abakunzi b'umuziki bahura n'ibikorwa by'ubuhanzi bibahesha ibyishimo byinshi.
Flytime Festival yabaye ahantu h’ibyishimo bikomeye muri Lagos, ikaba yaranzwe n'umunezero, umuziki mwiza, ndetse n’abahanzi b’abahanga mu mikino yabo, ibirori byatumbagirije impano za Afurika ziri mu muziki w'iki gihe.
Omah Lay, Olamide na Tiwa Savage bamwe mu bahanzi bakomeye Afrika ifite
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO