Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Canada, Gentil Misigaro yageze i Kigali aho agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu, mu gitaramo cy'amateka "Joyous Celebration Live in Kigali" kizabera muri BK Arena kuwa 29 Ukuboza 2024.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo "Biratungana" yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Ukuboza 2024. Yavuze ko yasanze i Kigali hameze neza dore ko ikirere cyaho kinatandukanye n'ibindi byo mu bindi bihugu.
Yagize ati "I Kigali hameze neza ndakubwiza ukuri ko nari ndimo mbwira abantu tuzanye mu ndege ko iyo ugeze hano i Kanombe wumva ko hari ukuntu ikirere kimeze neza kirasengeye bitandukanye na bimwe mu bihugu twanyuzemo kare".
Uyu muramyi yavuze ko igitaramo ajemo cya Joyous Celebration - itsinda rikomeye cyane ryo muri Afrika y'Epfo kizagenda neza kuko bagisengeye ndetse anavuga ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda.
Yagize ati: "Bivuga ngo rero twiteguye ko n'igitaramo bizagenda neza cyane bivuze ngo hari abantu bari kugisemgera kandi natwe twaragisengeye. Nari nkumbuye cyane gutaramana n'Abanyarwanda".
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru Cyiza Kelly wa InyaRwanda, Gentil Misigaro yavuze ko kuba Meddy na Alpha Rwirangira baragiye mu muziki wo kuramya na guhimbaza Imana, babakiriye neza. Ati: "Twabakiriye neza, urabona iyo uri umusirakare ku rugamba ukagira abandi basirkare baza ngo mufatanye uranezerwa ukishima ko mubonye ubumwe n'imbaraga.
Rero bariya ni abandi basirikare bongeye kuza ku rugamba ngo bafatanye natwe, kandi ndashima Imana kubera ko nka Meddy twari turi kumwe mu byumweru bibiri bishize, ubuhamya bwe yagiye atanga mu bitaramo twari dufite abantu barenga 100 bakiriye agakiza. Ibyo ni byo tuba twifuza nk'abaramyi ko biba."
Gentil Misigaro yavuze ko Meddy yakijijwe bya nyabyo kuko ari inshuti baganira ndetse ko iyo umuntu yanditse ubibona.
Yavuze ko taliki ya 29 Ukuboza 2024 igitaramo cya Joyous Celebration izaberaho azaba ari itariki idasanzwe bijyanye nuko bamaze igihe bayisengera. Ni igitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali" cyateguwe na Sion Communications ifatanyije na Zaburi Nshya Event.
Yagize ati "Tariki ya 29 Ukuboza navuga ngo izaba ari itariki idasanzwe ntabwo tuje gutya tumaze igihe tubisengera, rero hazaba hari ibintu byinshi bizakoreka kuri uriya munsi. Nabwira abantu bose ngo bazaze biteguye ko batazataha nk'uko baje. Ari ukijijwe azaze, hari n'udakijijwe azaze".
Tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w'amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda aho itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y'Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye. Bazasangira uruhimbi na Gentil Misigaro na Alarm Ministries.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse ab'inkwakuzi bageze kure bagura amatike. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose na Samsung 250 zose.
Kwinjira muri iki gitaramo cy'amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.
Ubwo Gentil Misigaro yagera ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ni ubwa mbere Joyous Celebration izaba itaramiye mu Rwanda
Gentil Misigaro ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cya Joyous Celebration
REBA AMASHUSHO UBWO GENTIL MISIGARO YARI AGEZE I KANOMBE
AMAFOTO & VIDEO: Iyakaremye Emmanuel [Director Melvin Pro]
TANGA IGITECYEREZO