Mu gihe umwaka wa 2024 ubura iminsi mike ngo urangire, hari byinshi usize harimo na filime nziza wareba zikagufasha kuwusoza umerewe neza, by’umwihariko ku bakunzi ba sinema.
Mu buzima busanzwe, abakunzi bose ba filime baba bafite filime zibakumbuza ibihe runaka. No mu bihe bya Noheli rero usanga abategura gahunda zitambuka kuri Televiziyo berekana filime zijyanye n'ibi bihe kabone nubwo abantu baba barazirebye inshuro nyinshi.
Mu rwego rwo gukemura impaka zavuka ku munsi mukuru wa Noheli wenda bitewe n’abatishimiye filime zerekanwe, amastudio menshi ahitamo kwerekana filime zijyanye na Noheli gusa.
Mu gihe Abakristo bitegura kwizihiza umunsi ufite igisobanuro kiremereye mu buzima bwabo, InyaRwanda yafashe umwanya igutegurira urutonde rwa filime 10 za mbere zerekeye Noheli z’ibihe byose cyangwa se zakunzwe kurusha izindi.
1. The Nativity Story
Iyi niyo filime benshi bavuga ko ihiga izindi mu gusobanura mu buryo bwuzuye kandi bw’ukuri ibijyanye na
Noheli.
2. Miracle on 34th
Street
Muri iyi filime, Kris
Kringle cyangwa se Santa wemeza ko ari we Pere Noel agerageza kumvisha umukobwa ukiri muto ko agomba kongera kwizera Noheli nubwo aba
akikijwe n’abantu batekereza ko ari ugupfusha amafaranga ubusa. Ni filime
ishobora kuguca intege mu gihe waba utizera.
3. Red One
Ni filime nshya yakozwe muri uyu mwaka, ikaba ari nziza ku bifuza kureba filime kuri Noheli. Nubwo yagenewe uyu munsi by'umwihariko, ariko hari ahagaragaramo n'imirwano bituma abakunda ubwoko bw'izi filime nabo baryoherwa.4. Meet Me Next Christmas
Iyi ni filime igaruka ku mugore witwa Layla uba ushaka kongera guhura n'umugabo w'inzozi ze witwa James baba barahuye mu mwaka wabanje. Aba bombi, bahurira mu gitaramo gikomeye cya Noheli kiba cyabereye i New York maze bagahinda banakundana.
5. A Charlie Brown
Christmas
Iyi filime yakinwe
mu buryo bw’igishushanyo cy’igiti cya Noheli. Ni ngufi ariko isobanura byimbitse
ibijyanye na Noheli (ivuka rya Yesu). Icyo giti gikoze mu isura y’umwana Yesu.
6. Best Christmas Ever
Ni filime igaragaramo urukundo n'ishyari. Igaragaramo abakobwa baba ari inshuti ariko ku rundi ruhande bakaba abanzi. Iyi ni filime nziza cyane ushobora kurebana n'inshuti zawe kuri Noheli kandi mukigiramo byinshi.
7. Jingle Jangle: A christmas Journey
Iyi filime yagiye hanze bwa mbere mu 2020, ni filime nziza cyane ku bana. Igaragaramo umusaza uba ushaka gushimisha umwuzukuru we
8. Our Little Secret
Ni filime ihishurirwamo ibintu byinshi, aho Avery na Logan bari abakunzi bavumbura ko abo bashakanye bavukana kuri Noheli. Barabimenye ariko bakomeza kubigira ibanga kuko bagombaga kumarana ibiruhuko by'iminsi mikuru byose.
9. Single All The Way
Ni filime ikinamo umusore witwa Peter unyura mu bihe bitoroshye arwana no kujya gusura ababyeyi be kuri Noheli.
10. Let It Snow
Ni filime nziza cyane yagiye hanze mu 2019, yerekanwamo ukuntu urubura rwibasiye umujyi muto mu ijoro ribanziriza Noheli. 'Let It Snow' igaragaramo urukundo ruzira uburyarya, gusabana n'ibyishimo bisendereye hagati mu itsinda ry'urubyiruko riba rihanganye no gukemura ikibazo cy'urubura.
TANGA IGITECYEREZO