Kigali

MU MAFOTO 100: Uko ibyamamare muri Sinema Nyarwanda byaserutse mu birori byo kwishimira ibyagezweho mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/12/2024 6:00
0


Ku wa 13 Ukuboza 2024, muri Kigali City Tower, ikigo gitunganya filime na seri Nyarwanda, ZACU Entertainment, binyuze no muri shene ya televiziyo yabo ZACU TV, cyateguye ikirori cyo gusoza umwaka wa 2024, maze cyitabirwa n'abakinnyi b'amazina akomeye barimo Seburikoko, Siperansiya, Clapton Kibonke, Bamenya, Dogiteri Nsabi n'abandi.



Iki gikorwa cyari kigamije gushimira abakinnyi, abatunganya filime, abafatanyabikorwa, n’inshuti zose bagize uruhare mu bikorwa byabo, ndetse baboneraho no guteguza imishinga mishya izashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakinnyi bakomeye mu Rwanda, abatunganya filime, n’abandi banyamwuga mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda. Mu bitabiriye hari harimo abakinnyi filime zikorwa na ZACU nka City Maid, Seburikoko, Indoto, The Bishop's Family, Shuwa Dilu n'izindi zayo ndetse n'izikorana nayo.

Mu ijambo ry'Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Misago Wilson yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kugera ku ntego zabo, anagaruka ku byagezweho kuva ZACU TV yatangizwa mu mwaka wa 2022.

Yagaragaje ko kuva yatangizwa, ZACU TV yabaye shene ya mbere ikurikirwa mu Rwanda kuri dekoderi za CANAL+. Uyu munsi, ZACU TV ikoresha ibikoresho byo ku rwego mpuzamahanga, byanayifashije gukora filime z’amasaha arenga 150 ku mwaka, ugereranyije n’amasaha 40 batunganyaga muri 2017 ubwo iki kigo cyafunguraga.

Mu bindi byagezweho byishimirwa, ni uko filime za ZACU zikomeje kugera ku rwego mpuzamahanga, aho nk’urugero, seri yitwa The Bishop’s Family yaguzwe na shene ya A+, igashyirwa mu gifaransa.

Mu myaka ibiri ishize, ZACU Entertainment yatanze imirimo ku bantu barenga 300 kandi itanga imisoro irenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega cy’imisoro (RRA).

Ku birebana n’imishinga mishya, Misago yatangaje ko seri Kaliza wa Kaliza, ikinwe mu buryo buvuguruye hashingiwe kuri seri yakozwe na Zee Entertainment, ari imwe mu mishinga izafasha gukomeza kuzamura urwego rwa sinema nyarwanda.

Ni mu gihe mu rwego rw’ubufatanye, ZACU TV irimo gukorana n’abatunganya filime barenga 10 kandi ibiganiro byo kongera umubare w’abafatanyabikorwa birakomeje.

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, na we yatanze ijambo ry’ishimwe no guha agaciro uruhare rwa ZACU mu ruganda rwa sinema nyarwanda, ndetse asobanura byimbitse imbaraga CANAL+ ishyira mu ruganda rwa sinema.

Yagize ati: "CANAL+ n’ikigo cya mbere mu gutunganya ibikorwa byo kwidagadura mu bihugu bikoresha Igifaransa muri Afurika. Ifite ibikorwa mu bihugu birenga 25 ku mugabane wa Afurika, birimo n’u Rwanda. Ifite inzu zitunganya filime muri Afurika, harimo Ivory Coast, Nigeria, n’u Rwanda.

CANAL+ itunganya amasaha arenga 3,500 y’ibikorwa bya televiziyo muri Afurika buri mwaka, harimo n’amaseri ya televiziyo 2,500 hamwe n’amafilime 250."

Iki gikorwa cyasoje umwaka wa 2024 gituma abareba ZACU TV biteze byinshi mu mwaka wa 2025, by’umwihariko ku mishinga mishya itegurwa mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Sinema Nyarwanda.

Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byagenze:


Niyitegeka Gracien wamamaye nka Seburikoko na Papa Sava ni umwe mu barambye muri Sinema Nyarwanda witabiriye ibirori 





































































































Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Siperansiya na Intare y'Ingore ni umwe mu byamamare byitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND