Kigali

Poly Turikumwe yongeye gukora mu ngazo anateguza igitaramo mu 2025 - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/12/2024 15:09
0


Umuramyi Poly Turikumwe usengera umurimo w'Imana muri Zion Temple, mu buzima busanzwe akaba akorera ubushabitsi mu mijyi ya Musanze na Rubavu, yongeye gukora mu nganzo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adakora indirimbo ze.



Poly Turikumwe wari umaze igihe ahugiye mu bikorwa by'Itorero asengeramo, agarukanye indirimbo nshya y'amashusho yise "Urankunda" ari na yo mfura ya Album ye ya kabiri. Yavuze ko iyi ndirimbo "ivuga ku rukundo rw'Imana rutagira ikiguzi, urukundo ikunda abantu bose ititaye ku mirimo yabo, inkomoko yabo, narwita 'Unconditional Love'".

Yabwiye inyaRwanda ko Album ya kabiri yatangiye gukoraho ateganya kuzayimurika ku mugaragaro mu mpeshyi ya 2025. Yibukije abakunzi b'umuziki ko Ibikorwa bye biboneka kuri Youtube (Poly Gospel Tv) akaba ari ho ateganya kujya anyuza indirimbo n'ibiganiro "bivuga hejuru yo kuramya Imana byose ku bw'inyungu z'ubwami bw'Imana".

Umuramyi Polycarpe Turikumwe uzwi nka Poly Turikumwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, arangamiye kugeza kure ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo ze. Ati: "Intego ni ukuramya Imana no gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zanjye". Amaze gukora indirimbo zirimo "Ugira neza", "Nzajyayo", "Humura", "Wirira" n'izindi.

Tariki 04 Ukuboza 2022 ni bwo Poly Turikumwe yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere, cyabereye kuri Zion Temple Musanze. Muri iki gitaramo yari yise "Ugira Neza Album Launch", yari ari kumwe n'abaramyi batandukanye barimo Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, Vincent Hodali na Leo Touch.


Poly Turikumwe yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y'imyaka ibiri yari amaze acecetse

REBA INDIRIMBO NSHYA "URANKUNDA" YA POLY TURIKUMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND