Kigali

Arsenal yagarutse mu bihe byo gutsinda naho Manchester City ikomeza kugwirirana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2024 22:38
0


Ikipe ya Arsenal yongeye kugaruka inyagira Crystal Palace naho Manchester City ikomeza kugwirirana itsindwa na Aston Villa mu mikino yo ku munsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2024. Saa moya n'iminota 30 ikipe ya Crystal Palace yari yakiriye Manchester City Selhurst Park.

Umukino watangiye ufite imbaraga ku mpande zombi aho nta mukinnyi wafataga umupira ngo awumarane kabiri. Ku munota wa 6 Gabriel Jesus wa Araw yaje gufungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Gabriel Martinelli.

Bidatinze ikipe ya Crystal Palace nayo yaje kwishyura ku munota wa 11 ku gitego cya Ismail Sarr ku mupira yahawe na Tyricj Mitchell.

Nyuma yuko ikipe ya Arsenaly yishyuwe yakomeje kugerageza uburyo maze ku munota wa 15 ibona igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koroneri usanga Thomas Partey nawe awushyira kwa Gabriel Jesus arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura igitego cya kabiri kiba kirabonetse.

Crystal Palace nayo yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza uwitwa Jean Phillipe Mateta yabonye agiye kurekura ishoti ariko David Raya aratabara.

Bukayo Saka wa Arsenal yaje kugira ikibazo cy'imvune asimburwa na Leandro Trossard.

Ku munota wa 40 ikipe y'abarashi yabonye igitego cya 3 ku mupira wahinduwe na Gabriel Martinelli maze Gabriel Jesus ashyiraho umutwe umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu usanga Kai Havertz ahita awushyira mu nshundura.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Crystal Palace yaje isatira cyane ishaka uko yakwishyura abarimo Mateta na Ismail Sarr bagerageza uburyo ariko David Raya akaba ibamba.

Ku munota wa 60 Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya 4 ku mupira yahawe na Declan Rice. Nyuma yuko Arsenal itsinze igitego cya 3 umukino wabaye nk'ugabanyije umuvuduko aho wabonaga na Crystal Palace yatakaje icyizere.

Ku munota wa 84 Declan Rice yatsinze igitego cya 5 ahawe umupira na Riccardo Calafiori bituma umukino urangira Arsenal itsinze Crystal Palace ibitego 5-1.

Undi mukino wakinwe ni uwo ikipe Aston Villa yatsinzemo Manchester City ibitego 2-1. Kugeza ubu ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa 3 n'amanota 33 aho irushwa amanota 2 na Chelsea iri ku mwanya wa kabiri ndetse n'amanota 3 na Liverpool iri ku mwanya wa mbere.

Ni mu gihe Manchester City yo yahise ijya ku mwanya wa 6 n'amanota 27 nyuma yo gutsindwa uyu mukino wa Aston Villa.

Gabriel Jesus yishimira ibitego yatsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND