Kigali

Umunyarwanda Ndayishimiye Balthazar yatoranyijwe muri Academy ya Bayern Munich

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/12/2024 20:27
0


Umwana w’u Rwanda, Ndayishimiye Balthazar, yanditse amateka mashya ubwo yatoranywaga mu bakinnyi 21 bagize Academy ya Bayern Munich mu Budage.



Ku itariki ya 14 Nzeri 2024, Ndayishimiye Balthazar ari kumwe na bagenzi be Irumva Nerson na David Okoce, bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Mujyi wa Munich mu Budage. Bari bahagarariye igihugu mu buryo budasanzwe nk’abasore batatu batoranyijwe muri gahunda ya Bayern Munich yo gushakisha impano nshya mu guconga ruhago.

Mu gihe bari i Munich, aba bakinnyi bagaragaje ubushobozi buhambaye by’umwihariko Ndayishimiye yitwaye neza ku buryo yaje gutoranywa mu bakinnyi bo hagati bazakina mu marushanwa atandukanye y’iyi kipe ya Bayern Munich Academy. Iki ni ikimenyetso cy’uko impano z’u Rwanda zikomeje kugaragara mu ruhando mpuzamahanga.

Ndayishimiye Balthazar ntabwo ari ubwa mbere yari agiye mu Budage. Uyu mukinnyi yari yarigeze kugerayo mu igeragezwa muri The Winners FC ariko ntibyakunda nyamara ubushake n’impano bamubonyeho byatumye ahabwa andi mahirwe, maze yongera kwerekana ko ashoboye.

Ku rubuga rwa Bayern Munich, Ndayishimiye Balthazar yavuze amagambo agaragaza intego ze, ati: “Nzashyiraho imbaraga zanjye zose kugira ngo mbashe kuba umukinnyi wabigize umwuga, ibisigaye bigaharirwa Imana".

Academy ya Bayern Munich izwiho gushakisha abana bafite impano zidasanzwe mu mupira w’amaguru ku isi hose. Ni muri urwo rwego yashyizeho gahunda yo gufasha impano zituruka mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda. 

Aya mahirwe afitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Bayern Munich, agamije kuzamura impano z’abakinnyi bato mu Rwanda.

 

Barthazar Ndayishimiye yatoranyijwe mu bana 21 bazakinira Academy ya Bayern Munich mu Budage

Balthazar yari yajyanye na bagenzi be batatu mu budage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND