Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Shenseea, agiye gukorera igitaramo cya mbere muri Kenya mu iserukiramuco ryitwa Raha Fest, rizaba ku matariki ya 30 na 31 Ukuboza 2024 muri Uhuru Gardens, i Nairobi.
Uyu muririmbyi w’ijwi rikundwa n’abatari bake ku isi yose, yatangaje inkuru ishimishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho amagambo agira ati:“Kenya, ndaje”, agaragaza ko yiteguye gusura iki gihugu gifite amateka akomeye mu muziki w’Afurika. Aya magambo ye yahise aba ikimenyabose, ahabwa urukundo rudasanzwe n’abakunzi b’umuziki muri Kenya no muri Afurika yose.
Igitaramo cya Raha Fest cyitezweho guhuruza ibihumbi by’abafana, kikaba ari umwanya wihariye wo kwishimira injyana zitandukanye mu mpera z’umwaka. Shenseea, uzwiho kugirana umubano wihariye n’abafana be, yijeje abazitabira ko azabereka urukundo mu buryo budasanzwe, kandi ko azabaha umuziki udasanzwe.
Kenya izwiho kuba isoko ry’umuziki rihanzwe amaso muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi benshi mu bahanzi mpuzamahanga bahamya ko kuhakorera ibitaramo ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwagura ibikorwa byabo. Shenseea yahisemo neza kwifatanya n’abakunzi b’umuziki muri iki gihugu gifite umuco wihariye wo gukunda umuziki.
Ntibikiri ibanga, Raha Fest ni kimwe mu bitaramo bikomeye biteganyijwe guhuza abafana b’injyana zitandukanye, kandi Shenseea ari ku isonga y’abahanzi bazataramira abitabira ibi birori.
">IMWE MU NDIRIMBO ZE ZAKUNZWE
Umwanditisi: Nkusi Germain
TANGA IGITECYEREZO