Kigali

MU MAFOTO: Ihere ijisho uburanga bwa Nyampinga mushya wa Nigeria

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/12/2024 11:59
0


Doris Ogah w'imyaka 26 y'amavuko, niwe wegukaye ikamba rya Nyampinga wa Nigeria 2024, akaba abaye umukobwa wa 45 ubashije kuryegukana.



Ni ikamba yambikiwe mu birori bikomeye byabereye ahitwa Royal Box mu kirwa cya Victoria, i Lagos.

Uyu mukobwa mu busanzwe ni umunyamategeko, akaba afatanya uyu mwuga no kumurika imideli. Atorewe kuba Nyampinga mushya wa Nigeria ahigitse abakobwa bagera kuri 45 bari bahatanye.

Doris yambitswe iri kamba asimbuye Shatu Garko wari urimaranye umwaka.

Mu ijambo rye, Garko yashimiye Doris wamusimbuye, amugira inama yo gukoresha neza ikamba ahawe mu bikorwa biteza imbere ikiremwamuntu.

Ati: “Ku musimbura wanjye, ndagushimiye ku rugendo rushya utangiye. Iri kamba uhawe rirenze ikimenyetso gusa, ahubwo ni igikoresho cyo kubera urugero no kuzamura abandi. Iyizere, kuko ufite byose bisaba kumurika muri izi nshingano.”


Doris Ogah niwe Nyampinga wa 45 wa Nigeria

Doris asanzwe ari umunyamategeko ubifatanya no kumurika imideli

Ku myaka ye 26 y'amavuko, azaserukira Nigeria mu marushanwa mpuzamahanga anyuranye y'ubwiza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND