Kigali

Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2024 13:48
0


Mugwiza Désiré umaze imyaka 12 ari Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), yongeye gutorerwa uyu mwanya.



Kuri uyu Wa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza nibwo habaye inama y'intekorusange n'abanyamuryango ba FERWABA. Muri iyi nama y'intekorusange hanabayeremo amatora y'abagomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Mugwiza Desire wari wiyamamajr ku mwanya wa Perezida wenyine,niwe watowe gutorwa ku kigero cyo ku 100%.

Mugwaneza Pascale yatorewe kongera mua. Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Umutungo naho Munyangagju José Edouard atorerwa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa dore ko nabo aribo bonyine bari biyamamaje kuri iyi myanya.

Ni mu gihe Muhongerwa Alice yatorewe kuba Umubitsi,Munana Aimé atorerwa kuba Umujyanama mu mategeko,Mugwaneza Claudette atorerwa kuba Umujyanama mu bijyanye na Tekinike naho Mwiseneza Maxime Marius atorerwa kuba Umujyanama guteza imbere impano z’abakiri bato.

Ni ku nshuro ya kane Mugwiza Desire atorewe kuyobora FERWABA, aho yaherukaga gutorwa mu 2020, na bwo yari umukandida rukumbi.

Abayobozi batorewe kuyobora FERWABA mu myaka ine iri imbere 

Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND