Kigali

Mani Martin na Chorale Inyange za Mariya bakoze indirimbo kuri filime y’ivuka rya Yezu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2024 14:39
0


Mu mihango ya Gikiristu n’amadini ashingiye kuri Yezu hizihizwa Umunsi Mukuru ngarukamwaka wa Noheli uba kuwa 25 Ukuboza. Mu mihango yo kwizihiza uwo munsi hakorwa imihango itandukanye ariko ishingiye ku kugaragaza ishusho y’inkuru y’ivuka rya Yezu Kristu.



Mu Rwanda hamenyerewe ibikorwa byiganjemo kubaka ibirugu hirya no hino mu nsengero za Kiliziya Gatorika cyangwa igiti cya Noheli n’indi mitako mu buryo bugezweho. 

Bwa mbere hiyongereyeho igikorwa cyo gukina Filime y’ivuka rya Yezu mu buryo bugezweho binyuze mu ndirimbo yahuje Chorale Inyange za Mariya ndetse n’umuhanzi Mani Martin. Ni indi ntambwe itewe mu kwizihiza ivuka rya Yezu mu Rwanda.

Chorale Inyange za Mariya ni Korali Gatorika ikorera ubutumwa muri Paroisse Cathedral Saint Michel muri Arikidiyosezi ya Kigali. Iyi Ndirimbo yitwa “Ab’Ijuru baririmba” yahimbwe n’umuhanzi Oreste Niyonzima.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa Chorale Inyange za Mariya, Charles Niyitegeka yabwiye InyaRwanda ko bakoze iyi ndirimbo ishingiye kuri filime ku buzima bwa Yesu Kristo, kuko bashakaga gufasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye.

Yavuze ati “Twari dukeneye isura ihamye igaragaza ukwemera kwacu ku bijyanye n’ivuka rya Yezu Kristu. Ni ivanjiri ya Luka ariko noneho mu buryo bugaragara ku buryo abantu bose bayishushanya. Turashimira cyane Padiri Jean D’Amour Ntiritsimburwa Busingye twafatanije n’abandi benshi badufashije.”

Akomeza ati “Twagerageje kwisanisha n’ibyo bihe ku myambaro, uko babagaho n’uko inkuru ubwayo ibitubwira. Turizera ko ari umusanzu kuri Kiliziya y’u Rwanda n’ahandi igihangano kizagera.”

Umuyobozi wa Chorale Inyange za Mariya, Tuyishime Egide, yavuze ko kubera uburyo inkuru ya Yezu iteye, byabasabye kujya kuyikorera muri Rwamagana.

Ati “Twifuzaga cyane amashusho y’ijoro kandi afatiwe mu rwuri nk’uko inkuru y’ivuka rya Yezu yagenze by’ukuri. Twahisemo kuva i Kigali tujya i Mwurire mu Karere ka Rwamagana. Twagezeyo saa yine z’ijoro. Wibuke ko twari kumwe n’umwana muto ariwe Yezu n’imbeho yo mu rwuri ntabwo byaworoheye.”

Akomeza ati “Abaririmbyi bagombaga gukina neza nk’abanyamwuga muri ‘Acting’. Twari dufite igihe gito cyo kubikora ariko byarakunze. Imbeho n’imibu byatumye benshi bagaruka i Kigali bafite uburwayi kubwo kutamenyera icyo kirere ariko byarangiye neza.”

“Ku bijyanye no gushimira, ndashimira cyane abagize uruhare mu ndirimbo. Jakob Legacy yatubereye Director mwiza  cyane, Marie Ange Ndinda yadukoreye imyambaro mu buryo bwiza cyane rwose."

“Nta muntu utakumva ubwiza bw’indirimbo cyane cyane iyo bigeze kuri Mani Martin. Twabanye mu gitaramo duherutse gukora “Nyina wa Jambo” nanubu turacyari kumwe. Ni umuhanga cyane kandi akunda Imana. “

Chorale za Inyange za Mariya basohoye indirimbo ishingiye kuri filime yakozwe ku ivuka rya Yesu Kristo, umucunguzi w’Isi 

Umuyobozi w’Icyubahiro wa Chorale Inyange za Mariya, Charles Niyitegeka, yavuze ko bakoze iyi ndirimbo kubera ko bashakaga gufasha Abakristu kwizihiza Noheli 

Umuyobozi wa Chorale Inyange za Mariya, Tuyishime Egide, yavuze ko byabasabye kujya mu Karere ka Rwamagana kugirango babashe kwisanisha n’ubuzima bw’ivuka rya Yezu Kristo 


Niyonzima Oreste, umwanditsi w'indirimbo 'Ab'ijuru baririmba' yaririmbwe na Chorale Inyange za Mariya 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AB'IJURU BARIRIMBA' YA CHORALE INYANGE ZA MARIYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND