Kigali

Sadate ntiyitabiriye! Komite ya Rayon Sports yakoze inama yemerejwemo gutanga Miliyoni 60 Frw

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2024 17:03
0


Abagize Komite ya Rayon Sports bakoze inama itagaragayemo Munyakazi Sadate, yemerejwemo ko abayobozi bagomba kwishakamo arenga Miliyoni 60 z'Amanyarwanda azakoreshwa hagurwa abakinnyi.



Ni Inama yabaye Kuwa Gatanu taliki ya 20 Ukuboza 2024. Munyakazi Sadate usanzwe ari Umujyanama mu Rwego rw'ikirenga rwa Rayon Sports, ntabwo yayitabiriye aho yavuze ko ataboneka kubera impamvu ze bwite. Muri iyi nama hamurikiwemo Raporo y’uko umuryango wa Rayon Sports uhagaze kugeza ubu.

Hanagaragajwemo Raporo y’ibikorwa by’amezi asigaye ngo umwaka w’imikino 2024-25 urangire, n’ingengo y’imari isabwa. Hanashimangiwe kandi intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona bityo hafatwa umwanzuro ko muri Mutarama 2025 ubwo isoko ryigura n'igurisha ku bakinnyi rizaba rifunguye iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru izaryitabira kugira ngo irusheho gukomeza kwitwara neza.

Ibi ni byo byatumye abayobora iyi kipe biyemeza kwishakamo arenga Miliyoni 60 Frw azifashishwa mu kugura aba bakinnyi - bivugwa ko hazagurwa 3.

Usibye ibi kandi Inama ya komitey yaguye ya Rayon Sports yashyizeho Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’abanyamuryango muri iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru.  

Iyi Komisiyo iyobowe na Salvator Rugamba wagizwe Perezida, Phias Ahishakiye wagizwe Visi Perezida na Joselyne Rugema wagizwe Umunyambanga.

Ibi byabaye mu gihe Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 33 ndetse hakaba hari n'abakinnyi bamwe byatangiye kuvugwa ko bashobora kuzayerekezamo barimo na Malimpangou wakinaga muri Gasogi United.

Murera iheruka igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2018/19 ubwo yatozwaga n'Umunya- Brazil, Robertinho akaba ari nawe uyitoza kuri ubu.

Komite yaguye ya Rayon Sports yakoze inama yashimangiwemo intego zo kwegukana igikombe cya shampiyona 

Abagize Komisiyo ishinzwe imyitwarire y'Abanyamuryango ba Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND