Kigali

Ibyo wamenya kuri Nelly Mukazayire, Minisitiri mushya wa Siporo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2024 15:25
0


Nelly Mukazayire ni we wagizwe Minisitiri mushya wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard wagizwe umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, hasohotse Itangazo rishyira ku myanya Abayobozi bashya muri Guverimo y’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo za ryo za 111, 112 n’iya 116, none ku wa 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma.

Mu bashyizweho harimo Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard wari umaze amezi ane kuri uyu mwanya.

Mukazayire Nelly ni muntu ki?

Afite imyaka 42 aho yavutse mu 1982 ku babyeyi b'Abanyarwanda. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ya Siyansi mu by’ubukungu mpuzamahanga (Bachelor of Science degree in International Economics).

Afite kandi impamyabumenyi mu micungire y’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Makelele muri Uganga (Master's of Arts degree in Economic Policy Management).

Nelly Mukazayire yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu Biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere yaho yari Umujyanama Mukuru w'Umuyobozi Mukuru mu Biro mu biro bya Perezida. 

Ni impuguke mu by’ubukungu mu Rwanda dore ko mbere y'uko agera mu biro bya Perezida yari umushakashatsi wa politiki mu ishami ry'ubukungu mu biro bya Minisitiri w’intebe. 

Muri 2018 yabaye Umuyobozi Mukuru muri ’Rwanda Convention Bureau’ mu ishami rishinzwe iterambere ry’u Rwanda.

Muri Werurwe 2023 yaje kuzamurwa mu ntera agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) mu nama y'Aba-Minisitiri yari yateranye icyo gihe.

Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Nelly Mukazayire yaherukaga kugirwa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo aho yasimbuye Niyonkuru Zephanie uheruka gukurwa kuri izi nshingano.

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo 

Nelly Mukazayire yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RDB

Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo mushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND