Abashinja Apple bavuze ko kompanyi yirengagije uburenganzira bw'abakozi mu gucuruza ayo mabuye, kandi ko yagerageje guhishira amakuru y'uburyo amabuye aturuka muri Kongo.
Leta ya Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yatanze ibirego by’icyaha kuri Apple n'amashami yayo yo mu Bufaransa no mu Bubiligi, ishinja kompanyi y’ikoranabuhanga gukoresha amabuye y’intambara mu mikorere yayo. Ibi bibaye nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko Apple ikoresha amabuye aturuka mu bice by’Uburasirazuba bwa Kongo, aho byibasiwe n’intambara.
Amabuye y'Intambara ni amabuye avugwa ko aturuka mu bice birimo intambara n’ubushyamirane, bikaba byifashishwa n’imitwe y’inyeshyamba mu kugura intwaro. Ibi ni amabuye nka tantalum, tin, tungsten, na zahabu.
Mu gihe cya 2024, Uburasirazuba bwa Kongo bwakomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, aho umutwe w'inyeshyamba ugenda ukora ibikorwa byo kwiba no gukoresha abakozi mu buryo bw’agahato.
Abashinja Apple bavuze ko kompanyi yirengagije uburenganzira bw'abakozi mu gucuruza ayo mabuye, kandi ko yagerageje guhishira amakuru y'uburyo amabuye aturuka muri Kongo.
Mu kwezi kwa Mata 2024, abavoka baturutse muri Amsterdam & Partners LLP batanze ibirego bashinja Apple kuba yarakoresheje amabuye yaturutse mu bice by'intambara byo muri Kongo, kandi bikabije gushyigikira imitwe y’intambara.
Apple yavuze ko yagiye isubika ibyakozwe n’abacuruzi bayo ku bijyanye no gukoresha ayo mabuye, kandi ko ingingo zo gukumira byari byarafashwe mu 2024, ariko abashinjura bavuga ko ibitangazwa n’iyi kompanyi bisaba iperereza ryimbitse.
Nk'uko bitangazwa Aljazeera, ibirego byashyikirijwe inkiko zo mu Bubiligi no mu Bufaransa, nubwo kompanyi ikomeje gushinja ko nta bubucuruzi bwa mabuye bwayo bwigeze bufasha imitwe y'intambara muri Kongo.
Apple irashinjwa n'amashyirahamwe atandukanye nka Global Witness ko yateye inkunga imitwe y'inyeshyamba muri Kongo, kuko amabuye aturuka mu ntambara akomeza kugera mu mikorere y’amakompanyi akomeye nka Apple.
DRC irashinja Apple gukoresha amabuye y'Intambara mu bikorwa byayo
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO