U Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu icyorezo cya Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na cyo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.
Mu gitondo cyo kuri uyu
wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda
rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg, igaragaza ko byagizwemo uruhare n’ubufatanye
bwa buri wese.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr
Nsanzimana Sabin, yagaragaje ishusho y’uko byari bimeze umunsi wa mbere
cyageraga mu Rwanda n’uko urugamba rwo guhangana na cyo rwagenze bigizwemo
uruhare n’inzego zitandukanye ndetse n’Abanyarwanda bose.
Ni icyorezo yavuze ko
cyari gihangayikishije Igihugu cyane ko cyanahereye mu bagize inzego z’ubuzima.
Minisitiri w’Ubuzima Dr
Nsanzimana Sabin wari mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko nubwo Icyorezo
cya Marburg cyarangiye ariko urugamba rwo guhangana nacyo rugikomeje.
Ati: “Ubu icyorezo cya
Marburg cyararangiye, ariko urugamba rwo guhangana nacyo ntabwo rwarangiye. Tuzakomeza
kubaka ubushobozi, amakipe mashya na gahunda nshya mu gihe tujya imbere.”
Ubwo yatangazaga ko
Icyorezo cya Marburg cyarangiye burundu mu Rwanda, Minisitiri Dr Nsanzimana
yagize ati: “Rwari urugendo rurerure ariko ubu tugeze ku iherezo rya
Marburg."
Yakomeje agira ati:
"Mu ijoro ryakeye, Saa Sita z'Ijoro, wari umunsi wa 42 nta muntu n’umwe
wandura Icyorezo cya Marburg. Rero dutangaje ko Marburg yarangiye mu Rwanda.”
Umuyobozi w'Ishami
ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo,
yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Icyorezo cya Marburg.
Ati: “By’umwihariko
ndashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko bashyize
imbaraga mu guhashya iki cyorezo cyari kibangamiye urwego rw’ubuzima,
twarakirwanyije kandi byagezweho. Iyi ntsinzi ariko ntabwo ari iherezo,
urugamba rurakomeje.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’Icyorezo cya Marburg hakozwe ibintu bitatu by’ingenzi. Birimo gukumira ko abacyanduye kitabahitana, aho abahitanywe nacyo mu Rwanda ari 22%.
Ikindi kwari ukugihagarika vuba kitarakwira ku bantu benshi,
naho icya gatatu byari ukumenya aho icyorezo cyavuye, aho byaje gutahurwa ko
cyakomotse ku murwanyi wa mbere wakoraga mu kirombe gicukurwamo amabuye
y’agaciro.
Ati: “Ni icyorezo tutari
twarigeze tubona mu Gihugu cyacu mu myaka yabanje. Cyari icyorezo gishya ndetse
no ku barwayi byari bishya. Urugendo rero twarunyuzemo dushaka gukemura ibyo
bibazo bitatu.”
Tariki 27 Nzeri 2024, ni
bwo Minisiteri y'Ubuzima yatangaje bwa mbere ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi
bake barwaye iyi ndwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Kuva icyo gihe, inzego
zishinzwe ubuzima mu Gihugu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima,
OMS, n’abandi bafatanyabikorwa bahise batangira urugamba rwo guhashya iki
cyorezo.
U Rwanda rutsinze iki cyorezo nyuma yo gutwara ubuzima bw’abagera kuri 15 biganjemo abakoraga mu nzego z’ubuvuzi, mu gihe abagera kuri 66 ari bo bemejwe ko bayanduye, muri bo 51 bagakira.
Iri tangazo kandi rigiye hanze, nyuma y'iminsi 42 nta murwayi mushya wa Marburg ugaragara.
Minisiteri y'Ubuzima yemeje ko u Rwanda rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg
Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko n'ubwo u Rwanda rwatsinze Marburg ariko urugamba rwo guhangana na yo rutarangiye
Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Marburg
TANGA IGITECYEREZO