Kigali

Rayon Sports yiyemeje gufasha ufite ubumuga wagaragaye yagiye kureba umukino wayo na APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/12/2024 9:30
0


Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igikorwa cyo gufasha umufana wayo, Goreth Uwingabire ufite ubumuga bw'Ingingo wagaragaye yagiye kureba umukino wayo na APR FC.



Taliki ya 7 z'uku kwezi kwa 12 ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye APR FC muri Stade Amahoro, umufotozi wa InyaRwanda, Ngabo Serge yafotoye amafoto yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amafoto atatu y'umugore ufite ubumuga wari wambaye umwambaro wa Rayon Sports yaje kwihera ijisho umukino wayo na mukeba APR FC.

Nyuma y'uyu mukino warangiye ari 0-0, umwe mu bafana ba Gikundiro witwa Noella Shyaka binyuze ku mbuga nkoranyambaga yasabye ko yahuzwa nawe ndetse birangira bibaye ajya kumusura.

Agiye kumusura yasanze afite n'ibindi bibazo birenze aho yasanze atwite inda nkuru none kuri ubu akaba yaranibarutse imfura ye.

Icyo gihe yatangarije Shyaka Noella ko iyi nda yayitewe n’umugabo wari wamucumbikiye gusa ngo akaza kumwihakana nyuma. Yanavuze ko ubu nta bushobozi afite kuko ubusanzwe nta kazi afite, ariko ko afashijwe yakora.

Nyuma y'ibi Rayon Sports yatangije igikorwa cyo kumufasha aho ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yiyemeje ko igiye kumuhindurira ubuzima n'ubw'umwana yibarutse, akaba ari gahunda yise 'Igikorwa cy'Urukundo muri Gikundiro'.

Uwifuza gufasha uyu mubyeyi akanda *777*77*200514#.

Goreth Uwingabire ufite ubumuga wagaragaye yagiye kureba umukino wa Rayon Sports na APR FC agiye gufashwa 

Rayon Sports yatangije igikorwa cyo gufasha Goreth Uwingabire 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND