Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yahamagaje Matata Twaha Magara, uhagarariye Uganda by’agateganyo muri icyo gihugu, imusaba ibisobanuro ku magambo ya Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Mu itangazo rya DRC, rivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Thérèse Kayikwamba yahamagaye Magara ejo ku wa Gatatu, amusaba gusobanura ku magambo Kainerugaba yatangaje kuri Perezida Félix Tshisekedi.
Amagambo nyirizina ya Kainerugaba yateye ikibazo kitaramenyekana, ariko byavuzwe ko yari yihanangirije abacanshuro b’abazungu barwanira DRC mu Burasirazuba, ababurira ko ingabo za Uganda zizabagabaho ibitero mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Mu kiganiro Magara yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’icyo kiganiro, yavuze ko yiteguye gushyikiriza leta ya Uganda ibyo yasabwe na Minisitiri Kayikwamba nk'uko biri mu nkuru ducyesha BBC.
Iki kibazo kije mu gihe umubano hagati ya DRC na
Uganda utifashe neza. DRC ihakana gukoresha abacanshuro mu ntambara irwana na
M23, umutwe Kinshasa ishinja gufashwa na Uganda n’u Rwanda, ariko ibyo bihugu
byombi bikabihakana.
Magingo aya, Uganda ifite ingabo mu burasirazuba bwa Congo, aho ifatanya na DRC kurwanya umutwe wa ADF. Gusa, ibirego byo gufasha M23 byakomeje kuba igitotsi mu mubano w’ibi bihugu.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO