Kigali

Meddy yifurije Isabukuru nziza umugore we mu magambo yuje Urukundo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/12/2024 16:02
0


Meddy umaze iminsi mu bitaramo by'iyogezabutumwa bwiza bizenguruka Canada, yifurije isabukuru umugore we Mimi Ali Ngabo mu magambo yuje urukundo rwinshi.



Meddy uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda yahoze aririmba indirimbo benshi bakunda kwita iz'isi nyuma aza guhindura ajya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Uyu munsi yifurije isabukuru nziza umugore we, amwandikira ubutumwa bwuzuye urukundo n’ibyifuzo byiza. Yashimye uburyo umugore we yamuhinduye kandi amufasha gukura mu rukundo, amwizeza ko buri munsi akomeza kumwigiraho byinshi ku buryo amukunda.

Meddy abinyujije kuri Instagram yagize ati: "Isabukuru nziza, umwamikazi wanjye! Ndagukunda kurusha uko nabivuga! Sinari umuntu ndiwe ubu ubwo nagusangaga. Buri munsi niga kugukunda birenze. Isengesho ryanjye ni uko Imana izuzuza byose yaguteganyirije."

Ubutumwa bwa Meddy bwari bwuzuye ibyishimo n'amarangamutima, aho yavuze ko umugore we ari we wamuhinduye, agahinduka umuntu mwiza kurushaho. 

Wanabihuza no kuba yarahinduye injyana ndetse n'uburyo yaririmbagamo atarahura n'umugore we. Yashimiye umugore we ku bw’impano nziza yamuhaye yo kubona umukobwa muto w’agaciro mu buzima bwe.

Meddy yavuze kandi ko afite icyizere ko Imana izafasha umugore we akagera ku nzozi ze, akabigeraho mu buryo bwiza. Ubu butumwa, bukomeje gushimisha abakunzi be benshi n'abafana be bakunda uburyo akunda umugore we n'urukundo rwabo rwuzuye imbaraga.

Meddy amaze iminsi muri Canada mu bitaramo bya Gospel


Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND