Kigali

Jose Chameleone agiye kwivuriza muri Amerika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/12/2024 16:10
0


Jose Chameleone agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gitaha kugira ngo yitabweho by'umwihariko ku burwayi bwe. Ibi byatumye igitaramo yari afite mu Rwanda gisubikwa.



Nk'uko ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda cyabitangaje uyu muhanzi  azajyana muri Amerika n'umuvandimwe we Weasel Manizo mu bitaro bya Allina Health Mercy i Coon Rapids, Minnesota mu gihe kingana n'ukwezi kumwe kugira ngo yitabweho ku burwayi bwe. 

Naho ibijyanye n'amafaranga yo kumwitaho bizatangwa n'umuherwekazi  wa wo muri Uganda, Juliet Zawedde, kugira ngo uyu muhanzi ahabwe ubuvuzi bwiza bushoboka.

Ibi bije mu gihe Chameleone ahanganye n’ikibazo cy’ubuzima gikomeye. Mu ntangiriro z'iki cyumweru, umuhungu we mukuru, Abba Marcus, yatangaje ko Se umubyara arwaye indwara ya "Acute pancreatitis" iterwa n’ubusinzi bukabije.

Marcus yarengejeho ko abavuzi baburiye se ku ngaruka zikomeye naba ataretse kunywa inzoga, avuga ko yahawe imyaka ibiri yo kubaho mu gihe adahinduye imyitwarire ye. 

Chameleone aherutse gushyiwa mu bitaro bya Nakasero aho yari arimo kwitabwaho n'abaganga bo muri ibi bitaro.

Ibitaramo yari afite mu bihe bya Noheli na Bonane bizasubikwa kuko agomba gushyira ubuzima bwe imbere akabanza agakira. Mur byo harimo n'icyo yari afite mu Rwanda cyari giteganyijwe itariki 3 Mutarama 2025 muri Kigali Universe. InyaRwanda yamenye ko iki gitaramo cyo mu Rwanda na cyo cyasubitswe. 

Uyu muhanzi w'imyaka 45 afite abana batanu yabyaranye na Daniella batandukanye kubera ubusinzi. Josee Chameleone yakoze indirimbo zagiye zikundwa nka "Kipepeo", "Wale wale", "Shida za dunia" n'izindi. 



Jose Chameleone agiye kwivuriza muri Amerika


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND