Kigali

Byinshi kuri His Voice Band, itsinda ry’umugore n’umugabo b’abanyarwanda bakorera ibitaramo muri Zambia

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2024 15:42
0


Itsinda rya Iyakare Wenceslas [Riqson] ndetse na Nyirandashimye Console [Console] ryatangaje bakimara kugera mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia, bashakishije imirimo inyuranye yo gukora, bahitamo gukora umuziki cyane ko bose bagiye kwiyemeza kubana, bari basanzwe ari abanyamuziki.



Aba bombi bahayanye isezerano imbere y’amategeko mu 2016, ariko mu 2021 nibwo bagiye kuba muri Zambia. 

Riqson [Umugore] yabwiye InyaRwanda, ko bakimara kugera muri kiriya gihugu bashakishije imirimo yo gukora, bahitamo kwikorera umuziki, banategura ibitaramo bibera ahantu hanyuranye.

Yavuze ko muri uru rugendo, ari nabwo bari kwitegura gukora igitaramo cyabo kizabera ahitwa Rolex African Cuisine, kizaba ku wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024.

Ati “Ubwo ni mu ijoro rya Noheli. Igitaramo kigamije gushimisha abantu bakunda indirimbo za karahanyuze nyarwanda, izo muri Afurika ndetse n’izo hanze ya Afurika. Yaba iziri mu rurumi rw’Icyongereza, Igifaransa, ndetse n’izindi ndimi zitandukanye.”

Ni abanyamuziki bombi!

Riqson yavuze ko yamenyanye n’umugore we Consolee mu 2016 ubwo yavaga kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ni mu gihe we yari avuye kwiga umuziki i Kampala muri PCU (Pentecostal Church of Uganda).

Avuga ko kubera ko bombi biyumvagamo umuziki, byaboroheye no kwiyemeza gukorana. Ati “Kandi twasnaze duhuriye ku gukunda umuziki wa karahanyuze, nibyo byatumye dutangira gukorana, binarangira twiyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.”

Akomeza ati “Mu by’ukuri twararebye dusanga abantu batadukanye cyane cyane abantu bakuru bakunda muziki ya Karahanyuze, kandi bakagira ikibazo cy’ahantu bashobora kwumva iyo muzika, nicyo cyatumye ahanini dutekereza gutaramira abantu.”

Riqson yavuze ko we n’umugore bafite intego yo “gukomeza guteza imbere umuziki wacu harimo no gushinga ishuri rya muzika, ndetse no gufungura igitangazamakuru gikubiyemo serivisi zacu zose.”

Uyu mugabo yavuze ko iki gitaramo bagiye gukora, ari kimwe mu byo bitezeho kuzabaha ishusho y’uko bakomeza gutegura ibitaramo nk’ibi.

Uretse kuririmba umuziki wa ‘Live’, iri tsinda rinakora ibihangano binyuranye binyuzwa ku muyoboro wa Youtune wa His Voice Tv.


His Voice Band rigizwe n’umugabo n’umugore batangaje ko batangiye urugendo rwo gukorera ibitaramo mu gihugu cya Zambia


Riqson yavuze ko nyuma yo kwiga umuziki, ari bwo yahuye n’umugore we


 

Console ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yiyemeza gukora umuziki 

Riqson n’umugore we Console bavuga ko bashaka gukora ibitaramo nk’ibi mu rwego rwo kubyaza umusaruro impano zabo 

Riqson avuga ko yamenyanye n’umugore we mu 2016, biyemeza kurushinga mu 2020 


Iri tsinda rigiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NARAYE NIBAZA KU RUKUNDO' BASUBIYEMO

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'URAHO SE MANZI YA MWIZA' BASUBIYEMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND