Kigali

Chorale de Kigali Twabasuye! Indirimbo bazaririmba n’umwihariko w’igitaramo ‘Christmas Carols’- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2024 10:17
0


Abaririmbyi ba Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, batangaje ko bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo kizwi nka “Christmas Carols Concert” mbere y’iminsi mike ngo bataramire abakunzi bo mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena.



Iyi Korali igiye gukora iki gitaramo ku nshuro ya 11. Bagikora bagamije gufasha abakunzi babo n’abandi kwinjira neza mu byishimo bya Noheli. Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe n’umubare munini, ahanini biturutse mu kuba kiba mu mpera z’umwaka.

Kuva mu mezi ane ashize, iyi Korali yatangiye imyiteguro, ndetse abaririmbyi bayo bagaragaza ko bamaze guhitamo indirimbo bazaririmba n’uburyo bagomba kuzaririmbamo, bamaze kubishyira ku murongo.

Visi Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku gihe bamaze bitegura iki gitaramo, ibyasabwaga byose bamaze kubishyira ku murongo.

Yavuze ko kuba imyaka 58 ishize bari mu ivugabutumwa ahanini bishingira mu kuba hari byinshi banyuzemo, babashije kurenga.

Ati "Buri gihe iyo ikigo kigitangira gihura n'ibibazo bitandukanye byo kujegera kubera gutangira. Uko rero imyaka igenda ishira n'uko umuco ugenda ufata, niko irangi rigenda rikora, niba ariko nabyita, rero iyo myaka 58 ishize uvuze ni umurage dufite ku bashinze iyi Korali, uko bayishinze n'uko bifuzaga ko ibaho.”

Ibyo byose tugenda tubikurikirana mu ntege nke nyine zagiye zibaho, noneho uko dukura tukagenda twigira ku mateka mabi aba yarabaye, tukagenda tuzamuka bucye bucye kugeza ubwo iba Korali ifite umuco."

Bigango Valentin yavuze ko buri mwaka mu gutegura iki gitaramo bagira umwihariko, ari nayo mpamvu muri uyu mwaka 'twarushijeho gutegura igitaramo cya banyiracyo kuko igitaramo ntabwo ari icyacu, ni icy'abadukunda, ari nabo turirimbira, n'abandi bose bari kugura amatike'.

Yavuze ko muri uyu mwaka bubakiye cyane ku ntego "y'umuzamukamo w'ibyishimo." Ati "Igitaramo cyubatse ku buryo tuzajya duhera ku ndirimbo za Noheli zirimo n'iza 'Classic' tugende tuzamuka, hanyuma dushyiremo n'abana, abana bazamure, hanyuma noneho dukomereze muri uwo murongo ariko tuzamura umuriri, noneho ibintu bishyuhe."

Valentin Bigango avuga ko bateguye iki gitaramo ku buryo buri wese uzacyitabira azagera ku kigero cy'aho yumva ko yuzuye. Avuga ko bazaririmba cyane indirimbo zamamaye mu Kinyarwanda, izizwi cyane muri Afurika no hirya no hino ku Isi. Ati "Mbese bizaba bishishimije. Ni igitaramo gitangaje."

Kuki uyu mwana batahaye umwanya abafana wo guhitamo indirimbo?

Mu bihe bitandukanye iyi Korali yagiye itanga umwanya ku bakunzi bayo bagahitamo indirimbo bifuza ko babaririmbira mu gitaramo nk'iki. Ni nako byagenze mu 2023.

Ariko kandi wasanga umubare munini w'abantu bahitamo indirimbo, ziganzamo izo bagiye basaba mu bihe bitandukanye. Harimo nk'indirimbo ya UEFA Champions League itarakundaga kubura cyane mu gitaramo cy'iyi korali.

Bigango Valentin avuga ko muri uyu mwaka bahisemo gufata igihe gihagije cyo guhitamo indirimbo nshya bazaririmba, aho guha umwanya abafana ngo bahitemo indirimbo bashaka.

Ati "Ziriya twaraziririmbye zirabanyura. Icyo gihe cy'indirimbo zabanyuze rero cyararangiye. Turavuga tuti reka tubahe izindi noneho babone aho bazahera bongera gutora ubutaha. Twaravuze tuti reka twongere dukore mu gaseke, tuzane izindi bazikunde, ndabizi nazo bazazisaba n'indi myaka ikurikiraho."

‘Christmas Carols Concert’ ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza  ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.

Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro y’iki gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n’amasengesho. 

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Christmas Carols Concert’

Chorale de Kigali yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo mu gihe habura iminsi micye bagatarmaira abakunzi babo

Chorale de Kigali ifite umwihariko wo guha umwanya abanyamahanga bakaririmbana 

Chorale de Kigali irarimbanyije mu myiteguro y'igitaramo cyayo 'Christmas Carols Concert'

Abavuzi b'ingoma bariteguye mu gihe igitaramo cyabo kibura iminsi mbarwa bagataramira muri BK Arena

 

Iyi Korali iririmbamo abaririmbyi barenga 100 bahuza amajwi mu mashyi no mu mudiho bagataramira abakunzi babo

 

Abacuranzi bagaragaza ko biteguye gutaramira abakunzi b'ibihangano byabo muri BK Arena


  

Mu gihe cy'imyitozo, buri wese akora uko ashoboye akajyanisha n'ibyo aba agomba kuzerekana mu gitaramo    

Abaririmbyi b'iyi korali basobanura ko imyaka ishize bayibarizwamo bayifata nk'umuryango wabo wa kabiri


Igitaramo 'Christmas Carols Concert' cya Chorale de Kigali, kizaba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena      

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABARIRIMBYI BA CHORALE DE KIGALI

  ">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMWE MU BARIRIMBYI BA CHORALE DE KIGALI

 ">


Kanda hano urebe amafoto ubwo abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari mu myiteguro 

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND