Mu gihe imfura ya Jose Chameleone iherutse gutangaza ko abaganga baburiye Jose Chameleone ko nakomeza kunywa inzoga nyinshi nta gihe kirekire afite kuri iyi si, uwahoze ari umugore we yemeje ko mu byatumye batandukana inzoga ziri imbere.
Ku
wa 12 Ukuboza 2024, Jose Chameleone yajyanywe kwa muganga shishi itabona kubera
uburwayi butunguranye abantu bakomeza kwibaza byinshi ku burwayi bwe cyane ko
muri uyu mwaka yakunze kurwaragurika cyane.
Nyuma
yaho, Abba Marcus umuhungu wa Jose Chameleone yahishuye ko abaganga
bamenyesheje umuryango w’uyu muhanzi ko ashobora kutarenza imyaka ibiri
agihumeka umwuka w’abazima mu gihe yakomeza kurangwa n’imyitwarire yo kunywa
inzoga.
Ibi
byaje kongera kwemezwa n’uwahoze ari umugore we, Daniella avuga ko mu bintu
byatumye batandukana harimo inzoga ari nazo zateraga Jose Chameleone guhohotera
Daniella.
Aganira
na Bukkede, Daniella yagize ati: ”Twatandukanye kuko hari igihe yajyaga asinda
bikabije. Uko ni ko kuri. Hari igihe yatahaga mu gitondo, saa tatu, saa tanu
cyangwa se mu gicamunsi cy’undi munsi yaborewe cyane.”
Daniella
yavuze ko mbere yo gutandukana na Joe Chameleone yabanje kumwicaza amuhitishamo
inzoga cyangwa se umuryango ariko Jose Chameleone ananirwa gufata umwanzuro w’icyo
ashaka.
Ati
“Naramwicaje mubaza ibyo ari byo. Ni iki gituma usinda kariya kageni? Nta mpamvu
yari afite. Naramubwiye nti abana barimo barakura bityo ntukwiye gukomeza
kwitwara gutyo imbere y’abana. Namuhaye igihe ariko mbona nta kintu kiri
guhinduka.”
Kugeza
magingo aya, Jose Chameleone ari kwitabwaho n’abaganga mu gihe ari kwitegura
gutaramira i Kigali ku wa 03 Mutarama 2024 muri Kigali Universe.
Daniella wahoze ari umugore wa Jose Chameleone yatangaje ko mu bintu byatumye batandukana inzoga ziza mu myanya ya mbere
Jose Chameleone ari kwitabwaho n'abaganga nyuma y'indwara y'amarabira yamufashe
TANGA IGITECYEREZO