Kigali

CKay ayoboye urutonde rwa RIAA Award rw’abahanzi bo muri Nigeria bacuruje cyane

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/12/2024 12:31
0


Indirimbo ya CKay 'Love Nwantiti' ikomeje kuguma ku mwanya wa mbere nk’indirimbo yo mu gihugu cya Nigeria yacuruje cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umuziki wo mu gihugu cya Nigeria ugeze ku rwego rushimishije mu kumenyekana ku rwego rw’isi, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America nko mu bihembo bya RIAA. 

Abahanzi bakora injyana ya Afrobeats ni bo babonye Platinum Award nyinshi  ku rutonde rwabahanzi bo muri Nigeria, bacuruje cyane muri America. 

C Kay ayoboye urutonde akaba yarinjije Miliyoni zirenga $8 nk’indirimbo yacurujwe igakundwa "Love Nwantiti’’ yamenyekanye cyane ku rubuga rwa Tik tok muri 2021. Iyi ndirimbo kandi ikaba yaramushyize ku mwanya mwiza mu njyana ya Afrobeats. 

Naho ku mwanya wa kabiri hazaho Wizkid watsindiye ibihembo byinshi birimo na Grammy Award. Wizkid yabaye uwa kabiri kubera indirimbo ye "Essence" yakoranye na Tems ndetse na Justin Bieber, ikaba yaracurujwe arenga Miliyoni $4.

Rema ni we muhanzi wa gatatu kubera indirimbo ye Calm Down yacurujwe arenga Miliyoni $5. Iyi ndirimbo kandi yaciye agahigo kuko yatumye Rma aba umuhanzi wo muri Africa winjije amafaranga arenga Miliyoni $1 ku ndirimbo yamaze igihe kinini ikunzwe muri Amerika.

Ibindi kuri iyi ndirimbo ni uko ariyo ya mbere y'umunyafurika imaze ku rutonde rwa Billboard 100 mu byumweru birenga 52 kandi ni na yo yabaye iya mbere ku rutonde rwa Radio ya Billboard.


CKay yahize abandi bahanzi mu bihembo bya RIAA Awards

Bamwe mu bahanzi bitwaye neza mu bihembo bya RIAA Awards


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND