Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu 16 bakurikiranyweho ubujura bw’inka n’ibindi bikorwa bifitanye isano bakoreraga mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko iri tsinda rifite uko ryakoranaga mu gushakisha ahari inka, kuziba, kuzibaga, gutunda inyama no kuzicuruza.
Yagize ati "Bose uko bafashwe bagize amatsinda abiri, aho irya mbere uwari urikuriye yari afite abazwi nk’abatenezi akazi kabo kari ako gushakisha no kuranga ingo zirimo inka baziba mu turere dutandukanye, akagira umumotari n’umusore wikoreraga imizigo yagiye gukura Nyabugogo. Byageraga ku mugoroba akamujyana aho abatenezi bamurangiye, inka bakayishorera bakayijyana ku musozi aho yateguye, akayizirika ku giti bakayibaga".
"Wa mukarani akazi ke kari ukumufasha no kumurebera ko hari abantu bari buze, yarangiza kubaga inyama azikokoye ku magufa bakazikata, umutwe n’igikanka kigasigara aho, umukarani akazikorera akazigeza ku muhanda aho yasangaga wa mumotari, nawe akazigemurira umugabo ucuruza inyama ku Muhima bakoranaga."
Yakomeje agira ati "Mu bikorwa bya Polisi byari bimaze iminsi byo kubashakisha ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, habanje gufatwa uriya mukarani ndetse basanga afite amaraso ku myenda, ahumuraho n’inyama ari nabyo byaje kuvamo ifatwa ry’uru ruhererekane rw’abo bafatanyaga."
Umumotari yiyemerera ko yatunze inyama inshuro zigera kuri 15 azivanye mu Karere ka Rulindo no mu murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo azishyiriye umucuruzi w’inyama ku Muhima nawe babihurizaho.
ACP Rutikanga yavuze ati "Igice cya kabiri kigizwe n’irindi tsinda ririmo umugabo utarafatwa wari urikuriye, inka zibwaga zikaba zarabagirwaga munsi y’urugo rwe mu rutoki. Haracyashakishwa n’abandi bacyekwa ariko rimaze gufatwamo batanu barimo babiri bafatanyaga nawe kwiba inka n’umwe wazibagaga bakazicuruza mu buryo butemewe n’amategeko mu Kagari ka Shango ko mu murenge wa Nduba".
"Hiyongeraho no kuba abagize iri tsinda barafashe umwe muri bo, bakamutuma kujya gushaka urumogi rwo gutega uwo bacyekaga ko abatangaho amakuru kugira ngo afatwe afungwe, bifashishije umusore wari umupangayi muri urwo rugo nawe wafashwe, bakarushyira mu modoka ye ishaje iparitse imbere y’inzu, bakaza kumuhamagariza inzego z’umutekano".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko iperereza ryaje kugaragaza ko ibyo bikorwa bakoze birimo kujya kuzana ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse no gutanga amakuru atari yo mu itangazamakuru kuri ubu bujura; ari umukino bari bakinnye bagamije kwihanaguraho icyaha no gukomeza ibikorwa byabo nta kibakoma mu nkokora.
Yihanangirije abishora mu bujura ubwo ari bwo bwose, baba abiba, baba abo bita abatenezi cyangwa abasheretsi ko inzira zose n’amayeri bakoresha bitazabura kumenyekana ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagafatwa, bagashyikirizwa ubutabera.
Bakurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, ubujura bukomeye, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’icyo Kuyobya abatangabuhamya cyangwa abacamanza bihanwa n’ingingo ya 224, 190, 167, 263 n’iya 256 zo mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO