Amashusho n'amafoto ya Burna Boy ndetse na Chloe Bailey ari gucicikana kumbuga nkoranyambaga zitandukanye akomeje kuvugisha benshi.
Abahanzi b'ibyamamare Burna Boy wo muri Nigeria na Chloe Bailey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje kuvugwa cyane kubera umubano wabo bafitanye muri iy'iminsi. Aba bombi bakomeje gusangiza abafana babo urukundo rwabo n'ubuhanga bwabo mu muziki, ibintu itangazamakuru rikomeje kugarukaho cyane.
Burna Boy, izina ry'ukuri Damini Ebunoluwa Ogulu, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat. Akomeje gutera imbere mu muziki, indirimbo ze nka Last Last, Anybody, na Ye ni zimwe mu zagiye zikundwa cyane mu bihugu bitandukanye ku Isi kandi zigaragaza ubuhanga n’impano by'uyu muhanzi.
Chloe Bailey ni umuririmbyi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi cyane kubera ibihangano bye mu itsinda ry'abo bavukana Chloe x Halle ndetse n’indirimbo ze nka Have Mercy. Ni umwe mu bahanzi b'abanyamwuga bashobora kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki w’iki gihe, kandi afatwa nk'ikimenyetso cy'urubyiruko rufite impano idasanzwe.
Umubano hagati ya Burna Boy na Chloe Bailey watangiye kuvugwa cyane nyuma y'uko hakomeje gucicikana amashusho n'amafoto yabo agaragaza ko bafitanye umubano wihariye.
Nubwo batigeze bavuga ku buryo burambuye ku rukundo rwabo, amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yagiye abihamya, cyane ko bakunze kugaragara mu ruhame barikumwe agatoki ku kandi.
Abafana babo batangiye kubashimira kuri iyo ntera bagezeho ndetse benshi bakomeje gukurikirana ibikorwa byabo by'umwihariko nk'uko bitangazwa Dailymail.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO