Umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Jimmy Mulisa yavuze ku kuba hari abakinnyi bafite amazina akomeye basezerewe mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi ndetse anavuga ku kibazo cye na Yves Rwasamanzi bivugwa ko yanze kumwungiriza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu Wa Gatatu taliki ya 18 Ugushingo 2024.
Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w'ungirije mu Mavubi ariko kuri ubu akaba ari umutoza mukuru bitewe nuko Torsten Frank Spittler yagiye mu kiruhuko,yavuze ko bagabanyije abakinnyi mu Mavubi nyuma y'uko babisabwe ndetse ko abo basigaranye aribo babonye bazabafasha.
Ati" Tugitangira umwiherero hari ubutumwa nahaye abakinnyi ko iyo ugeze mu ikipe y'Igihugu hari indangagaciro z'umukinnyi w'ikipe y'igihugu uba ugomba gukurikiza ,mbibutsa nyine ko hari ibyo bagomba gukurikiza harimo ikinyabupfura, imbaraga berekana mu kibuga n'ibindi bitandukanye
Rero twabahamagaye nyine twizera ko bafite ibintu bitandukanye,bakwiye kuba barahamagawe ariko twabisabwe n'abayobozi ko tugomba kugabanya abakinnyi.
Urareba abakinnyi batandukanye,abazagufasha,abo twakuyemo ngira ngo twabonye ko abasigaye aribo bashobora kudufasha muri uyu mukino tuzakina na Sudani y'Epfo".
Yaguritse ku kibazo cye na Yves Rwasamanzi bivugwa ko yanze kuba umwungiriza we, avuga ko nawe yabonye yandika ku rubuga rwa Whatsapp ko atazaboneka.
Yagize ati " Umutoza Mukuru ntabwo yari ahari hari ibyo twaganiriye ngira ngo na Yves Rwasamanzi yari arimo,mu byo twaganiriye harimo kugira ngo dutegure n'uyu mukino. Ajya kugenda yaratuganirije atubwira ukuntu tuzakurikirana uyu mukino.
Bigeze mu mwiherero byabaye ngombwa ko ntanga gahunda y'uko tuzategura uyu mukino gusa nyuma ntungurwa no kubona ubutumwa ku rubuga rwa Whatsapp avuga ko atazaboneka ndetse atubwira ngo tugerageze turebe ukuntu dutsinda umukino ni ibyo".
Jimmy Mulisa yasabye Abanyarwanda ko bazabashyigikira ndetse anavuga ko afite icyizere ko Amavubi azitwara neza bijyanye n'uko amaze iminsi yitwara.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere y'uko ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki 19 yerekeza muri Sudani y'Epfo.
Amavubi azakina na Sudani y'Epfo tariki ya 22 mu ijonjora rya nyuma ry'imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024).
TANGA IGITECYEREZO