Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman ntagitaramiye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mpera z’uyu mwaka, kuko igitaramo cye cyimuriwe muri 2025.
Uyu muraperi yari agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya mbere, abisikana n’abandi baraperi bagiye bahataramira mu bihe bitandukanye, ahanini biturutse ku busabe bw’abanyarwanda n’abandi bahatuye.
Ni igitaramo yagombaga kuririmbamo tariki 31 Ukuboza 2024, kikabera mu kabyiniro ka Matrix Club, ari na ho hasanzwe habera ibitaramo bitumirwamo cyane cyane abaraperi bo mu Rwanda, nk’imwe mu ntego abahakorera bihaye.
Abateguye iki gitaramo na Fireman bavuga iki ku isubikwa ryacyo?
Batman utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko igitaramo cya Fireman "Fireman in Dubai: Tuff Gang Forever" kitazaba muri uyu mwaka kuko hari ibyo bakiri gutegura, bakaba barahisemo ko kizaba mu 2025.
Yavuze ati “Igitaramo cya Fireman cyasubitswe. Twahisemo kukimurira umwaka utaha, ari na bwo tuzatangaza amatariki y’igihe kizabera. Kizaba umwaka utaha, tukaba rero twiseguye ku bakunzi bacu, ndetse n'aba Fireman bose. Ariko umwaka utaha bakaba bahishiwe byinshi kandi byiza. Turabifuriza umwaka Mushya Muhire.”
Bitangajwe
ko gisubitswe, mu gihe haburaga iminsi 13. Ariko kandi uyu muraperi
anategerejwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri
Canal Olympia. Si ibyo gusa ahubwo mu mpera z'uyu mwaka, Fireman avuga ko afitemo akazi kenshi ari nayo mpamvu yasabye ko igitaramo cye muri Dubai cyasubikwa.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Fireman yavuze ko byamugoye kuboneka tariki 31 Ukuboza 2024, asaba ko gishyirwa mu ntangiriro za 2025 kuko ari bwo byamworohera. Yavuze ko iki gitaramo cyagombaga kuba umwaka ushize muri Nyakanga, gisubikwa inshuro eshanu.
Yagize ati "Nk'uko mubizi mu kwezi kwa 12 cyane cyane ahantu hose akazi kaba ari kenshi cyane, rero bitewe n'uko bagiye babihindura mu bihe bitandukanye, nanjye byahuriranye n'akandi kazi.
Ku Isi buri muntu areba ahari inyungu ze kandi nyinshi, ni njyewe wafashe iya mbere mu kubamenyesha ko igitaramo cyashyira ku yindi tariki kubera ko nabo bagiye babikora igihe kinini 'mu myaka hafi ibiri'.
Rero izo mpamvu zatumye mfata umwanzuro wo gukora ibyo mbona biri mu nyunyu zanjye cyane kurenza undi uwo ari we wese".
Yibukije abakunzi be n'aba Hiphop muru rusange ko ari umugaragu wabo, ati "Ndagira ngo mbibutse ko Fireman ni umugaragu w'abakunzi b'imiziki nyarwanda, abakunzi ba Hip hop na Rap - ibyivugo n'ibisigo mu kinyarwanda".
"Ni mwebwe dukorera, ni mwebwe mwatugize abo turi, rero ntabwo nabitekerezaho kuba naba ndi mu ruhande rwo kubashimisha mu buryo bumwe cyangwa se ubundi,..".
Yavuze ko gusubika iki gitaramo yabiganiriyeho igihe kinini n'abari bamutumiye, ati "Ibi bintu twabiganiriyeho, twabipanze igihe kinini ariko byagiye bihindagurika, bamenyesha bati 'reka tubikore gutya', igihe kikagera bakongera bati 'tubigire gutya';
Rero nanjye byahuriranye n'akazi kenshi nari mfite muri iyi minsi mikuru. Navuga ko mbiseguyeho abakunzi b'imiziki yacu hirya no hino cyane cyane i Dubai aho nagombaga kubataramira. Ntabwo nigeze mvuga guhagarika, navuze kugisubika tukaba twacyimurira undi munsi hafi aho".
Fireman aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Bucyanayandi”, nyuma y’indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, yaba iyo yaririmbyeho ari wenyine, ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi.
Ushingiye
ku baraperi babarizwa muri Tuff Gang, Fireman yariwe muraperi utari
wagataramiye i Dubai, kuko yaba Green P, P-Fla na Bull Dogg bose bataramiye i
Dubai.
Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.
Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.
Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.
Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.
Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.Fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.
Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.
Fireman
wagombaga gutaramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yatangaje ko iki gitaramo cye cyasubitswe.
Igitaramo cya Fireman cyasubitswe, biteganyijwe ko kizaba mu ntangiriro za 2025
Fireman ni we muraperi wenyine usigaye atarakorera igitaramo mu Mujyi wa Dubai
Fireman yatangaje isubikwa ry'igitaramo cye muri Dubai cyaburaga iminsi 13
KANDA HANO UBASHE KUMVA EP 'BUCYANAYANDI' Y’UMURAPERI FIREMAN
TANGA IGITECYEREZO