Kigali

CHAN: Haranugwanungwa umwuka mubi mu batoza b'Amavubi yitegura gucakirana na Sudan y’Epfo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/12/2024 21:03
0


Imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu "Amavubi" mu gushaka itike y’Imikino y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) yashegeshwe n’ubwumvikane buke hagati y’abatoza b’ikipe, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku musaruro w’Amavubi mu mikino izahura na Sudani y’Epfo.



Kuva imyitozo itangiye, habayeho icyuho cy’ubuyobozi ubwo abatoza batandukanye basabye uruhushya ku mpamvu zabo bwite. Umutoza Mukuru Frank Torsten Spittler yagiye mu Budage ku mpamvu z’umuryango, mu gihe Rwasamanzi Yves wari umutoza wungirije, na we yasabye uruhushya rw’iminsi umunani, avuga ko agiye kwita ku bibazo by’umuryango. 

Ku rundi ruhande, umutoza w’Abanyezamu Mugabo Alexis hamwe n’abandi bakinnyi ba APR FC na bo bari bataragera mu ikipe ikipe y’igihugu. Amakuru yizewe avuga ko Rwasamanzi Yves atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe na Frank Spittler cyo gushyira Jimmy Mulisa nk’umutoza wungirije wa mbere. Icyo cyemezo kikaba ari cyo cyatumye Yves asaba uruhushwa kugira ngo bataba bari gukorana.

Frank Spittler, nyuma yo gutangaza abamwungirije, yemeje ko Jimmy Mulisa ari we ufite ubushobozi bwo kuba umutoza wungirije wa mbere, cyane ko amaze igihe kinini akorana n’Ikipe y’Igihugu. Amakuru avuga ko gufata iki cyemezo ari byo byateye Yves Rwasamanzi gusaba uruhushya, nubwo we yahise avuga ko ari ku mpamvu z’umuryango.

Nyuma yo kugenda kwa Yves Rwasamanzi, Habimana Sosthène ni we washinzwe kuba umutoza uzungiriza Jimmy Mulisa. Gusa, icyuho cyasizwe n’ubuyobozi budakomeye bw’abatoza bakuru cyatumye imyiteguro y’ikipe ihungabana, cyane ko iminsi isigaye ngo bahure na Sudani y’Epfo ari mike.

Ikipe y’u Rwanda izakina umukino ubanza i Juba tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda tariki ya 28 Ukuboza 2024.

Nubwo nta mutoza n’umwe urerura ngo ashyire umucyo ku makuru ahari, biragaragara ko umwuka mubi ushobora kugira ingaruka ku hazaza h’iyi kipe mu gushaka itike y’igikombe cya Africa cya CHAN.

U Rwanda ruri kwitegura gucakirana na Sudan y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cya Africa CHAN

Nubwo u Rwanda ruri mu myiteguro yo gukina umukino ukomeye, biravugwa ko abatoza bungirije umudage Trosten Frank Spitller batavuga rumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND