Umutingito wa Magnitude ya 7.3 wahungabanyije umurwa mukuru wa Vanuatu, Port Vila, uteza inkangu, wangiza imodoka ndese usenya inzu nyinshi zirimo n’ikigo gikoreramo Ambasade z’ibihugu by’Iburengerazuba.
Umubare w’abapfuye nturamenyekana neza, kandi ingano y’ibyangiritse ntabwo irasobanuka neza kuko umuriro n’itumanaho byarahagaze muri iki gihugu cya Vanuatu giherereye mu nyanja ya Pacifique.
Dan McGarry, umunyamakuru utuye I Port Vila, yabwiye BBC ko abaganga bamubwiye ko hari umuntu umwe byemejwe ko yapfuye. Yanabonye “abantu benshi bakomerekejwe bikomeye” bari hanze y’ishami ry’ubutabazi bwihutirwa.
Uyu mutingito wabaye saa 12:47 zaho (01:47 GMT) kuri uyu wa Kabiri. Abashinzwe ubutabazi baracyahura n’imbogamizi kuko bafite ibikoresho n’ubushobozi buke.
Polisi ya Port Vila Central Hospital yemeje ko hari umuntu umwe wapfuye, kandi umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Michael Thompson, uyobora sosiyete ya Vanuatu Jungle Zipline, yabwiye ikinyamakuru AFP ko yabonye imibiri y’abantu iri mu mihanda nk'uko bitangazwa na newscentral.frica.
Vanuatu, igizwe n’ibirwa bigera kuri 80 byo mu Majyepfo ya Pasifika, iri mu gace gahungabanywa cyane n’ibiza nka za mutingito n’ibindi byago kamere.
Umutingito wangije byinshi muri Vanuatu
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO