Mugiraneza Frouard na Nshimirimana Yunusu ni abakinnyi ba APR FC bamaze gusezererwa mu ikipe y’igihugu uri kwitegura gukina na Sudan y’Epfo mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN.
Kuru uyu wa Kabiri itariki 17 Ukuboza 2024,abakinnyi barindwi barimo babiri ba APR FC basezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iri kwitegura gukina imikino ibiri na Sudan y’Epfo mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN.
Abakinnyi ba APR FC bamaze gusezererwa ni Nshimirimana Yunusu na Mugiraneza Froduard. Nubwo basezerewe, birashoboka ko bitakunze ko abatoza babona umwanya uhagije wo kwitegereza ubushobozi bwabo, kuko basanze abandi bamaze iminsi itatu mu myitozo.
Mu gihe abandi bakinnyi batangiye umwiherero ku Cyumweru, ubuyobozi bwa APR FC bwasabye ko abakinnyi bayo bageramo kuri uyu wa Kabiri, butanga impamvu y’uko abakinnyi ba APR FC bari bafite umunaniro kubera imikino myinshi bari bamaze iminsi bakina.
Nyuma y’uko abakinnyi ba APR FC badatangiranye umwiherero n’abandi bakinnyi mu ikipe y’igihugu, ejo ku wa Mbere, Gen Mubarakh Muganga binyuze kuri Radio Rwanda mu Rubuga rw'imikino, yasobanuye impamvu aba abakinnyi basabiwe uruhushya aho yavuze ko nta mategeko ya FIFA bishe ndetse bikaba byumvikana bitewe n'uko bakinnye imikino myinshi yegeranye bityo bakaba bari bananiwe.
Yagize ati " APR FC yubahiriza icyo amategeko mpuzamahanga avuga. Iminsi itanu niyo isabwa kugira ngo umukinnyi ajye mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu.
Kuba twarasabiye abakinnyi ikiruhuko cy'iminsi ibiri, birumvikana kubera ko twahawe imikino ine ikomeye ariyo uwa AS Kigali, Police FC, Rayon Sports na Mukura VS. Ntawakabirengeje amaso ngo ntabibone ko dukwiye iyo minsi yo kuruhuka. N'andi makipe yarakinaga ariko twe twakinnye imikino myinshi ikurikiranye ku buryo byasabaga ko tugomba ikiruhuko.
Gen Muganga avuze ko APR FC itanga abakinnyi benshi mu ikipe y'Igihugu ndetse bakaba banayikinira bityo ko nabyo bibongerera umunaniro.
Ati" APR FC itanga abakinnyi barenze icyenda mu Mavubi, ntabwo yamera nk'itanga batandatu kuko hejuru y'iyo mikino ikurikiranye abakinnyi bacu bakina no mu Mavubi bikabongerera umunaniro".
Mu gihe abandi bakinnyi basezerewe mu ikipe y’igihugu bari bamaze iminsi itatu bakora imyitozo, Mugiraneza Froduard na Nshimirimana Yunusu, bo basezerewe bakoze imyitozo inshuro imwe gusa, kuko bageze mu myitozo batinze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, iri kwitegura imikino ibiri izakina na Sudan y’Epfo mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinira imbere mu buhugu bavukamo CHAN.
Ku itariki 22 Ukuboza 2024 nibwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere i Juba muri Sudani y’Epfo, umukino wo kwishyura ukinirwe i Kigali mu Rwanda ku itariki 28 Ukuboza 2024.
Baribi ba APR FC bari mu bakinnyi barindwi basezerewe mu ikipe y'igihugu
Abakinnyi ba APR FC ntabwo bagereye rimwe n'abandi mu ikipe y'igihugu
TANGA IGITECYEREZO