Kigali

Riderman yahaye gasopo Neg G the General wamwibasiye mu ndirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2024 14:39
0


Intambara y'amagambo hagati ya Ngenzi Serge [Neg G the General] na Gatsinzi Emery [Riderman] yongeye gututumba nk'iyo wumvise mu myaka 10 ishize, aho bombi bahoraga ari nk'amashyaka ahanganiye mu kibuga cya Politiki.



Riderman yakunze kumvikanisha ko yarenze umuziki w'ihangana, ahubwo yimika inganzo yoza roho. Ariko ntibyabujije ko bamwe mu baraperi bagiye bagerageza kuzamukira ku izina rye, bakamwibasira mu ndirimbo. 

Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G the General ari ku rutonde rw'abaraperi banze kuvirira ku buryo ajya anyuzamo akatsa umuriro kuri Riderman.

Iyo wumvise indirimbo yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube ‘UpTrendtvShow’, Neg G The General yahuriyemo n'abandi baraperi, hari aho aririmba agira ati "[…] Ubutumwa buratangwa tunezeza abanyarwanda, inkwano barazirya, maze ubwo turanabana, nyuma twibaruka umwana, imfura yacu nyita Riderman. Impundu ziravuga […]”

Neg G the General anakomoza ku bihe yagiranye na Riderman ubwo bari bagikorana, ariko byaje kuzambywa n’amahitamo ya buri umwe.

Ni amagambo atakiriwe neza na Riderman, kuko mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, yagaragaje ko yatunguwe n'ibyakozwe na mugenzi we.

Yabajije impamvu buri gihe Neg The General ashaka kuzamukira ku bikorwa bye. Yamwise umuvandimwe. Ati "Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa ngo avuge kuri Riderman ntabwo arya?" Yungamo ati "Ntiyahinga ngo yeze? Ntayahiga ngo aronke?"

Riderman yanavuze ko yatunguwe n'imyitwarire y’abafana, mu gihe yaba yitabaje Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ugasanga barasabira imbabazi Neg G The General.

Ati "Kandi ubu twitwabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka".

Gatsinzi Emery [Riderman] yabwiye mugenzi we ko imyaka 10 ishize ari mu muziki amugerageza, ntamusubize yakabaye imuha isomo. Ati "Nshyira hasi rwose."

Neg G The General yagize izina rikomeye mu 2004, ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldies, ahuriyemo na Riderman. Igihe cyarageze atangira umuziki nk’umuhanzi wigenga, aza gushwana na Riderman mu 2006 

Kuva icyo gihe intambara y’amagambo yaradutse, uyu muraperi akumvikanisha umujinya w’umuranduranzuzi afitiye mugenzi we.

Riderman yabwiye Neg G The General ko kuva mu myaka 10 ishize amwibasira, yahisemo guceceka, ariko ko aho ibintu bigeze abona byararambiranye
Neg G The General yakunze kumvikanisha ko afite igingimira ku mibanire ye na Riderman
 

Ubutumwa Riderman yanyujije ku rubuga rwe rwa Instragam, kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024

REBA UHEREYE KU MUNOTA WA 2’, AHO NEG YIBASIRA RIDERMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND