Umugaba Mukuru w’ingabo zu Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga yavuze ko impamvu abakinnyi ba APR FC batatangiranye n'abandi umwiherero w'Amavubi ari ukubera ko bafite umunaniro ndetse bakaba nta n'amategeko y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi , FIFA.
Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura Sudani y’Epfo mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Abakinnyi bose bahamagawe bitabiriye uyu mwiherero usibye aba APR FC basabiwe uruhushya n'ubuyobozi bwayo.
Nyuma y'ibi kuri uyu wa Mbere,Gen Mubarakh Muganga binyuze kuri Radio Rwanda mu Rubuga rw'imikino, yasobanuye impamvu aba abakinnyi basabiwe uruhushya aho yavuze ko nta mategeko ya FIFA bishe ndetse bikaba byumvikana bitewe n'uko bakinnye imikino myinshi yegeranye bityo bakaba bari bananiwe.
Yagize ati " APR FC yubahiriza icyo amategeko mpuzamahanga avuga. Iminsi itanu niyo isabwa kugira ngo umukinnyi ajye mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu.
Kuba twarasabiye abakinnyi ikiruhuko cy'iminsi ibiri birumvikana kubera ko twahawe imikino ine ikomeye ariyo uwa AS Kigali, Police FC, Rayon Sports na Mukura VS. Ntawakabirengeje amaso ngo ntabibone ko dukwiye iyo minsi yo kuruhuka.
Yego n'andi makipe yarakinaga ariko twe twakinnye imikino myinshi ikurikiranye ku buryo byasabaga ko tugomba ikiruhuko".
Yavuze ko APR FC itanga abakinnyi benshi mu ikipe y'Igihugu ndetse bakaba banayikinira bityo ko nabyo bibongerera umunaniro.
Ati" APR FC itanga abakinnyi barenze icyenda mu Mavubi, ntabwo yamera nk'itanga batandatu kuko hejuru y'iyo mikino ikurikiranye abakinnyi bacu bakina no mu Mavubi bikabongerera umunaniro".
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ikipe y'igihugu bayiha agaciro dore n'umukinnyi uyihagamagawemo yongererwa umushahara.
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko impamvu abakinnyi ba APR FC batatangiranye n'abandi Umwiherero w'Amavubi ari ukubera ko bananiwe
TANGA IGITECYEREZO