Kigali

Vision FC yanyagiye Musanze FC, Bugesera FC itsinda Marines FC, shampiyona irarushaho gushyuha

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/12/2024 18:16
0


Uyu munsi tariki 30 Ukuboza 2024, Vision FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Byari byitezwe ko uyu mukino ugenda neza kubera uko amakipe yombi yari ahagaze, ariko birangira Vision FC inyagiye Musanze FC ibitego 3-0, bituma iva mu murongo utukura.



Umukino watangiye amakipe yombi yataka, ariko abugarira ba buri ruhande barushaho kuba maso. Ku munota wa 16, Iyaremye Christian wa Vision FC yabonye ikarita y’umuhondo nyuma yo kugongana n’umuzamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu.

Nyuma y’iminota ine gusa, Cyubahiro Idarus yafunguye amazamu ku gitego cyiza nyuma yo gucenga ba myugariro ba Musanze FC barimo Muhire Anicet, Nkurunziza Felicien, na Kwizera Trezor. Uyu mukinnyi yagaragaje ko ari mu bihe byiza cyane.

Ku munota wa 36, Rugangazi Prosper yongeye kubyitwaramo neza atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryagoye umuzamu Nsabimana Jean de Dieu. Musanze FC yagerageje kwisubiraho, ariko ku munota wa 45 Kwizera Trezor yateye ishoti rikomeye umupira unyura hejuru y’izamu rya Vision FC ryari ririnzwe na Lutaaya Michael.

Mu minota y’inyongera 45+6, Cyubahiro Idarus yongeye kunyeganyeza inshundura nyuma yo guca mu ruvunge rw’aba myugariro ba Musanze FC n’umuzamu Nsabimana Jean de Dieu. Igice

Mu gice cya kabiri, Musanze FC yashyize imbaraga mu kwataka ifashijwe na Lethabo Mathabe, Salim Abdalah, na Sunday Inemest. Gusa umuzamu wa Vision FC, Lutaaya Michael, yakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe, akuramo imipira ikomeye.

Iminota 45 y’igice cya kabiri yashize nta kindi gitego kibonetse, umukino urangira Vision FC itsinze Musanze FC ibitego 3-0. Uyu mwanya mwiza Vision FC yawubyaje umusaruro kuko yahise igira amanota 12, iva mu murongo utukura, ijya imbere ya Kiyovu Sports binganya amanota ariko ifite umwenda w’ibitego bike kurusha Kiyovu.

Mu wundi mukino, Bugesera FC yatsinze Marines FC ibitego 4-1. Gakwaya Léonard yafunguye amazamu, Umar ABBA atsinda ibitego bibiri, naho Nyarugabo Moïse atsinda icya kane. Marines FC yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Usabimana Olivier, ariko nticyabafashije gukuramo ikinyuranyo cy’ibitego.

Ibi byatumye Bugesera FC igira amanota 16, inganya na Marines FC ariko izamura icyizere cyo kuguma mu myanya myiza ku rutonde rwa shampiyona.

 

Vision FC yatsinze Musanze FC ibitego bitatu ku busa

Bugesera FC yafashe Musanze FC iyitsinda ibitego 4-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND