Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko Album agiye kumurikira abakunzi be mu gitaramo "The New Year's Groove" iriho indirimbo 12, kandi umubare munini wakozweho na ba Producer bo mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuziki w'Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyabereye muri BK Arena. Ni ikiganiro kibanze cyane ku rugendo rwe rw'umuziki, ndetse n'aho ageze uyu munsi mu rugendo rugamije kwagura inganzo ye, no gushyigikira abakiri bato.
Ni ikiganiro yatanze, nyuma y'amezi arenga atanu ategura igitaramo cye azakora tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena. Yavuze ko azahurira ku rubyiniro n'abahanzi hafi ya bose bakoranye indirimbo, kandi yifuje kudahita abatangaza kuko ari igitaramo cye bwite, yifuza ko bagenzi be bamushyigikiramo.
Yavuze ati "Uburyo igitaramo cyacu kiteye, twashatse kugirango duheshe agaciro umuhanzi, nibaza ko na bagenzi banjye babireberaho. Kenshi iyo dukoze igitaramo cyo kumurika Album, ushobora gutumira umuhanzi runaka ugasanga umuhanzi watumiye agutwaye igitaramo kandi ari icyawe, igitaramo iyo ari icyawe, ntekereza ko ari byiza, ko ariwe duha imbaraga zose [...] Harimo abahanzi bazaturana, twatinze ku kintu kivuga ngo umuhanzi wese wakoranye indirimbo nanjye azaba ahari.”
Asubiza umunyamakuru wa InyaRwanda, The Ben yavuze ko Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element, Prince Kiiiz, Made Beats, Kozzy ndetse na Real Beat. Ati "Nagerageje kwita ku banyarwanda cyane cyane ku ba Producer."
The Ben yavuze ko kwita Album ye 'Plent Love' yashakaga kumvikanisha ko urukundo yeretswe kuva atangiye umuziki kugeza n'uyu munsi rutagereranwa.
Ati "Urugendo rwanjye rw'umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n'urukundo. Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw'umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by'ukuri birenze urugero."
Yavuze
ko guhitamo izina ry'iyi Album, yagendeye ku ndirimbo ye 'True Love'; kuko yafashe
ijambo 'Love' aryongera kuri 'Plenty' biba 'Plenty Love'.
Iki gitaramo ntigisanzwe mu rugendo rw’umuziki wa The Ben! Kuko azagikora yizihiza umwaka umwe ushize akoze ubukwe n’umugore we Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Ndetse, yitegura no kwibaruka imfura ye.
Nta nubwo ari igitaramo gisanzwe kuri we, kuko ashobora kunguka cyangwa se agahomba-Ibi birashingirwa ku kuba ariwe ugomba gushora imari mu itegurwa ry’iki gitaramo, gushaka abafatanyabikorwa, abaterankunga n’abandi- Bivuze ko azabasha kumenya niba yungutse cyangwa se niba yahombye.
Bitandukanye n’ibindi bitaramo yagiye aririmbamo; kuko ijanisha rinini ry’ibitaramo yaririmbyemo yabaga yishyuwe amafaranga ye- Bivuze ko abamutumiye niba barunguka cyangwa se bagahomba, we ntibyamugeraho, kuko yabaga yamaze kubona amafaranga ye mbere y’igihe.
The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.
Afite indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;
Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,
‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.
‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),
Ben
Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), Babu (GoLo),
Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice
Cream), Ally Soudy (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, Ommy Dempoz (I got
you) n’izindi.
The Ben yavuze ko yiyambaje aba Producer benshi bo mu Rwanda mu ikorwa ry’iyi Album
The Ben yavuze ko yahisemo kwita Album ye ‘Plenty Love’ kubera ko abafana bamweretse urukundo rudasanzwe kuva ku munsi wa mbere atangiye umuziki
The Ben yavuze ko mu kumurika Album azifashisha abahanzi benshi bakoranye indirimbo
Nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru, The Ben yafashe ifoto ari kumwe n’ibigo byamuteye inkunga muri iki gitaramo ‘The New Year’s Groove’
Umunyamideli Kate Bashabe yavuze ko yateye inkunga The Ben kubera ko amufata nka musaza we
Kanda hano ubashe kureba amafoto yaranze ikiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru
AMAFOTO:
Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO