Kigali

Rema, Jason Derulo na Shenseea bagiye gutaramira mu Buyapani

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/12/2024 19:11
0


Umuhanzi wo muri Nigeria, Rema yatumiwe mu gitaramo cyiswe "Afrobeats Festival" kizabera mu gihugu cy'u Buyapani ahitwa "Okinawa Arena".



Iki giataramo kizaba mu mwaka utaha wa 2025, tariki ya 19, 20, 26 na 27 Nyakanga. Rema ntabwo yatumiwe wenyine kuko na Jason Derulo utuye muri America nawe azitabira ndetse na Shenseea nawe usanzwe azwi mu muziki wa Jamaica nawe azitabira. 

Aba bahanzi bombi bubatse ibigwi mu bihugu byabo baturukamo ndetse amazina yabo azwi n'abaturage hafi ya bose b'ibihugu bakomokamo. Si mu bihugu byabo gusa kuko indirimbo zabo zamamaye henshi ku isi.

Rema ari we watumiwe muri iki gihugu cya Japan nk'umuhanzi uririmba injyana ya Afrobeat, arazwi cyane uhereye ku ndirimbo yitwa "Calm down" nk'imwe mu zamwubakiye ibigwi. Azwi no mu zindi nka Bubalu, Fi Kan we kan,Charm, Soundgasm, Ozeba n'izindi zitandukanye.

Jason Derulo we nk'umunzi watangiye umuziki mbere ya Rema, nawe yatumiwe muri iki gitaramo. Afite izina rigari mu muziki kuva kera cyane cyane mu njyana ya Pop, RnB na EDM. Azwi cyane mu ndirimbo Swalla, whatcha say, Talk Dirty, Want to want, Take you dancing" n'izindi. Yakoze album nka Nu King, Future history na Jason Derulo.

Shenseea nk'umuhanzikazi wamaze gutangazwa ko azatarama muri "Afrobeat Festival/Afro Jam" mu gihugu cya Japan, ni we muhanzikakazi uheruka gutangazwa mu bazitabira. Azwi cyane mu ndirimbo Hit and Run, Honey Boy, Dating Szn, Diana, Shen Yeng Anthem n'izindi.

Iki gitaramo cya Afrobeats Festival/Afro Jam cyatumiwemo aba bahanzi, kizaba tariki ya 19 na 20 Nyakanga 2025, kibere ahitwa "Okinawa Arena", kizakomeze tariki ya 26 na 27 Nyakanga 2025 muri Tokyo "Masashino Forest Sport Flaza".

Abahanzi bose uko ari batatu bategujwe hakiri kare kuko bisanzwe bizwi ko ari bamwe mu baryoshya ibirori, bityo bakeneye igihe cyo gutegura ngo bazahe ibyishimo abatuye mu Buyapani. Biteganyijwe ko abandi bazitabira iki gitaramo bazabimenyeshwa.

Mu Buyapani hagiye kubera igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane

Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND