Elon Musk usanzwe ari umuherwe wa mbere, akomeje guca uduhigo yari asanganywe aho kuri ubu yabaye umuntu wa mbere utunze Miliyari 400$ akaba akomeje guharura inzira zo gukuba inshuro eshatu Bill Gates wamaze imyaka myinshi ari umuherwe wa mbere ku Isi.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, urubuga Bloomberg Billionaire Index rwashyize
hanze uko abakimaze bahagaze mu mifuka yabo magingo aya, hanyuma Elon Musk
utari gukora ikosa muri businesi akomeza kwereka igihandure abamukurikiye.
Bloomberg
yatangaje ko umutungo wa Musk umaze kwiyongereyeho 77% kuva amatora yo mu
Gushyingo aho kuri ubu wageze kuri miliyari 447$. Kandi umunsi ku wundi
ubutunzi bwe bukomeza gutumbagira n’ibikorwa bye bikiyongera mu buryo bw’agaciro
mu bifatika (Amafaranga).
Bloomberg
itangaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Elon Musk amaze kunguka Miliyari $218
akaba ariwe winjije menshi muri uyu mwaka. Jeff Bezos niwe wabaye uwa kabiri mu
kwinjiza agatubutse muri uyu mwaka aho amaze kwinjiza Miliyari $72.1 hanyuma
Marck Zuckerberg akaba uwa gatatu winjije Miliyari $95.5.
Bill
Gates wari uzwi na benshi kandi akaba yarabaye umuherwe wa mbere ku Isi imyaka
myinshi, ari ku mwanya wa karindwi na Miliyari $165 aho muri uku kwezi we
yahombye Miliyoni $131 naho uyu mwaka wose akaba amaze kwinjiza Miliyari $24.2.
Uru
rutonde rwa Bloomberg rugaragaza ko magingo aya abaherwe 15 ba mbere ku Isi, 14
bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’undi umwe ukomoka mu Bufaransa
ariko Elon Musk akaba yenda kurusha amafaranga inshuro ebyiri umugwa mu ntege
ariwe Jeff Bezos kuri ubu ufite Miliyari $249.
Ubushakashatsi
buheruka kujya hanze nabwo bwakozwe na Bloomberg Billionaire Index, buvuga ko
Elon Musk ariwe ushobora kuzaba umuntu wa mbere mu mateka y’Isi uzuza Trillion.
Ubu bushakashatsi buvuga ko Elon Musk adahuye n’icyiza cy’igihombo, yaba yamaze
guca aka gahigo mu mwaka wa 2029.
Kuba
Elon Musk ariwe uri ku ibere ku buyobozi bushya bwa Donald Trump buzatarngira
inshingano mu ntangiriro z’umwaka utaha, bizakomeza kumuhesha amahirwe yo
gukomeza gutera imbere kurusha abandi bahanganye kuko isoko rya Amerika no gushyigikirwa
na Amerika mu mahanga yose.
Elon Musk nyiri Tesla akomeje guca uduhigo uko bwije n'uko bucyeye abandi baherwe bagenzi be bakirota
TANGA IGITECYEREZO