Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yashyize hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 31 bazakina n'ikipe y'igihugu ya Sudani y'Epfo mu mikino y’ijonjora rya Kabiri ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Ni urutonde rwagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024. Uru rutonde rwagaragayeho Emery Bayisenge ukinira Gasogi United, Benedata Janvier wa AS Kigali, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports na Mugiraneza Frodouard wa APR FC bataherukaga guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu.
Hanagaragayeho kandi Habimana Yves wa Rutsiro FC uri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona kugeza ubu. Muri rusange, uru rutonde rw’agateganyo rugizwe n’abanyezamu bane aribo Hakizimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenimana Gad (Gorilla FC) na Habineza Fils (Etoile de L’Est).
Ba myugariro bagizwe na Fitina Omborenga (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports) , Emery Bayisenge (Gasogi United) na Buregeya Prince(AS Kigali).
Abakina hagati ni Muhire Kevin (Rayon Sports), Ruboneka Bosco (APR FC), Benedata Janvier (AS Kigali), Ngabonziza Pacifique (Police FC) Mugiraneza Frodouard (APR FC) na Niyonzima Olivier Seif ( APR FC).
Ba rutahizamu ni Niyibizi Ramadhan (APR FC), Tuyisenge Arsène (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Harerimana Abdalaziz (Gasogi United), Mbonyumwami Taiba (Marine FC),Usabimana Olivier (Marine FC), Habimana Yves (Rutsiro FC), Mugisha Didier (Police FC) , Bizimana Yannick (Bugesera FC) na Mubarakh Nizeyimana (Marine FC).
Amavubi azakina imikino ibiri y’ijonjora rya nyuma ry'imikinoya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024) izakinamo na Sudani y’Epfo tariki ya 22 na tariki 29 Ukuboza 2024.
Ikipe y'igihugu izakina iyi mikino mu gihe izaba idafite umutoza Mukuru, Torsten Frank Spittler bitewe nuko yamaze kujya iwabo mu biruhuko by'iminsi mikuru.
Abakinnyi 31 b'Amavubi bazakina na Sudani y'Epfo
TANGA IGITECYEREZO