Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame yaburiye abacyijandika mu byaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atangaza ko amategeko n’ubutabera bigomba gukoreshwa mu gukumira abagifite iyo mitekerereze.
Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'iya Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.
Perezida Kagame yavuze ko
biteye agahinda kuba muri iki gihe hari ababa bagifite imigambi mibi yo
guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari yo mpamvu amategeko
agomba gukoreshwa mu gukumira abo bantu.
Yagize ati: “Hakaba
hariho na politiki yaganisha aho ngaho ishaka kugirira abantu, abarokotse
kubagirira nabi, kubasanga mu ngo zabo bakabica, aho ngaho amategeko, ubutabera
bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba
guhagarara."
Yavuze ko amateka mabi u
Rwanda rwanyuzemo yatewe n’uko hari bamwe mu Banyarwanda bimwe ubutabera,
bityo nta muntu ukwiye gusubiza Igihugu muri ibyo bihe.
Ati: “Navuze amateka
yacu, muri rusange abantu ntabwo babonye ubutabera bifuza bose, ariko hari
ababubuze kurusha abandi, ni ho havuyemo amateka yacu twibuka buri gihe
ababaje. Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo
byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa,
nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa.”
Perezida Kagame, yavuze
ko ubutabera bw'u Rwanda bukwiye gufasha Abanyarwanda kubana neza no kumva ko
bose bareshya imbere y’amategeko, ntawe usumbya undi mu burenganzira.
Ati: “Dusaba abantu
kubyumva gutyo, bagakurikiza ibyiza byo kubana neza, bagakurikiza ubutabera
n’amategeko tugomba kwisangamo. Ndagira ngo rwose bibe byagarukira aho,
byagarukira ko abantu duharanira kubana neza kuko twese turi ibiremwa,
turareshya. Kureshya mvuga ni mu burenganzira buri wese afite. Ntawe usumba
undi mu burenganzira.”
Yasobanuye ko ubutabera
bw’u Rwanda bwavuye habi cyane bishingiye kuri politiki mbi yariho mu gihugu.
Ati: “Ubutabera mu gihugu cyacu bwagenze nabi cyane imyaka myinshi. Ariko cyane
cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana
no kwicana, ibyo byarabaye, aho niho tuva ariko aho tujya nabyo bimaze
kumvikana igihe kirekire, ni ahandi kandi ni ngombwa.”
Umukuru w’Igihugu kandi,
yaburiye abavuga amagambo aharabika u Rwanda n’Ubutabera bwarwo. Ati: "Ntabwo
turi ubusa, ntabwo amategeko yacu, ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho
bwahinduka ubusa, nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka."
Perezida Kagame yagaragaje ko
Abanyarwanda bafatanyije bahindura amateka y’Igihugu, ati "Ibyo
bitudindiza rero bituruka mu mico mibi gusa, abantu twafatanya tukabirwanya, na
byo byahagarara.
Kuko Igihugu cyacu, buri wese atirengagije aho tuvuye n’aho twari tugeze n’inzira turimo, aho tugana haracyari kure ariko turifuza kuhagera bishobotse vuba ku buryo bwihuse.
Ibyo
bitudindiza na byo twafatanya tukabirwanya, na byo byahagarara, bityo Igihugu
cyacu kigatera imbere ntikibe Igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ndetse no
kubirekera Iyaturemye. Ibyo twarekera Iyaturemye ni ibindi biturenze, ariko
ibyo ntibiturenze.”
Perezida Kagame yavuze ko
umuco mubi wo kwigwizaho no gusesagura umutungo w’Abanyarwanda ukwiye
guhagarara burundu kandi amategeko ari bwo buryo bwiza bwo kubikora.
Ati: “Hari ibindi rero,
bitarimo kubana neza, kwigwizaho ibintu, umutungo wa twese w’Abanyarwanda bose
ukwiriye kuba uvamo ibibaramira muri byinshi bafitemo ibibazo, abantu ku giti
cyabo bakawugira uwabo, bakabisesagura, nabyo bigomba guhagarara. Kandi nta
buryo bundi bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu
mategeko.”
Ibi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abigarutseho nyuma y’iminsi micye Umuryango IBUKA uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utangaje ko wamagana ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje kwibasira Abarokotse Jenoside, aho mu mezi atatu ashize hamaze kwicwa abagera kuri batanu mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ubuyobozi bw’uyu muryango bwatangaje ko hatagize igikorwa ngo ibi byaba ari
bimwe mu byonnyi bya gahunda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko iby'abahohotera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba guhagarara
TANGA IGITECYEREZO